3 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | “Yehova yakomeje kunyitaho”
Ku itariki ya 7 Ukuboza 2023, urukiko rw’akarere ka Kirovskiy muri Kazan rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Gerasimov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza agisohoka mu rukiko.
Icyo twamuvugaho
Tuzi neza ko Yehova atazigera atererana abagaragu be b’indahemuka. Ni uwo kwizerwa kandi adufasha kwihanganira ibigeragezo.—1 Abakorinto 10:13.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 1 Gashyantare 2022
Ni bwo dosiye ye yatangiye
Ku itariki ya 18 Werurwe 2022
Ni bwo urugo rwe barusatse
Ku itariki ya 23 Nzeri 2022
Bamubujije kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 22 Gashyantare 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye