Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksey Gerasimov

3 GICURASI 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 13 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | “Yehova yakomeje kunyitaho”

AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | “Yehova yakomeje kunyitaho”

Ku itariki ya 7 Ukuboza 2023, urukiko rw’akarere ka Kirovskiy muri Kazan rwahamije icyaha umuvandimwe Aleksey Gerasimov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu. Yahise ajyanwa muri gereza agisohoka mu rukiko.

Icyo twamuvugaho

Tuzi neza ko Yehova atazigera atererana abagaragu be b’indahemuka. Ni uwo kwizerwa kandi adufasha kwihanganira ibigeragezo.—1 Abakorinto 10:13.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 1 Gashyantare 2022

    Ni bwo dosiye ye yatangiye

  2. Ku itariki ya 18 Werurwe 2022

    Ni bwo urugo rwe barusatse

  3. Ku itariki ya 23 Nzeri 2022

    Bamubujije kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 22 Gashyantare 2023

    Ni bwo urubanza rwatangiye