24 UGUSHYINGO 20222022 | YAHUJWE N’IGIHE: KU ITARIKI YA 21 KANAMA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAFUNZWE | Yiyemeje gukomeza kurangwa n’ishyaka nubwo atotezwa
Ku itariki ya 18 Kamena 2023, urukiko rw’intara ya Altai rwahinduye igihano rwari rwarafatiye umuvandimwe Pavel Kazadaev. Yari yarakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itatu none baragihinduye, azamara imyaka itatu afungiwe muri gereza. Akiva mu rukiko yahise ajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 29 Gicurasi 2023, urukiko rw’akarere ka Barnaul, ruherereye mu ntara ya Altai, rwahamije icyaha umuvandimwe Pavel Kazadaev kandi rutegeka ko akatirwa igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Urukiko rw’akarere ka Barnaul, mu gace ka Altai, vuba aha ruzatangaza umwanzuro wa rwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Pavel Kazadaev. Ubushinjacyaha nta gihano buramusabira.
Icyo twamuvugaho
Kubona uko abagaragu ba Yehova bakomeje kugira ishyaka nubwo batotezwa, bikomeza ukwizera kwacu.—Matayo 5:11.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 11 Gicurasi 2021
Ni bwo yatangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 27 Gicurasi 2021
Abapolisi bagabye igitero bise “Harimagedoni,” ku rugo rwa Pavel ruri mu gace ka Novokuznetsk no mu ngo za bene wabo batuye mu tundi duce. Pavel n’umugore we bajyanywe guhatwa ibibazo mu mugi wa Barnaul, uri ku birometero 350 km uvuye iwabo. Yakurikiranywe mu nkiko ashinjwa gukora ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa kandi afungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2021
Yavuye muri gereza aho yari afungiwe by’agateganyo, maze amenyeshwa ko atemerewe kuva mu gace atuyemo
Ku itariki ya 12 Kanama 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye