8 KAMENA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMUVANDIMWE YARAREKUWE | Batewe inkunga n’abavandimwe
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2022, urukiko rw’intara ya Vologda rwatangaje umwanzuro warwo ku bujurire bw’umuvandimwe Yuriy Baranov na Nikolay Stepanov. Igihano Yuriy yari yarahawe mbere kizakomeza. Igifungo gisubitse cy’imyaka ine Nikolay yari yarakatiwe, cyaragabanyijwe kiba imyaka ine. Yahise arekurwa.
Ku itariki ya 5 Nzeri 2022, Urukiko rw’akarere ka Vologodskiy, ruri mu gace ka Vologda rwahamije icyaha Yuriy na Nikolay. Yuriy yakatiwe imyaka ine y’igifungo gisubitse kandi ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza. Naho Nikolay we yakatiwe imyaka ine y’igifungo. Ako kanya yahise ajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 19 Ukuboza 2019
Abashinzwe umutekano bateye imiryango itandatu y’Abahamya ba Yehova bo mu mujyi wa Vologda. Yuriy na Nikolay barafashwe maze bafungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 20 Ukuboza 2019
Yuriy yarafunguwe maze ajya gufungirwa mu rugo
Ku itariki ya 23 Ukuboza 2019
Nikolay yakomeje gufungwa by’agateganyo
Ku itariki ya 16 Werurwe 2020
Yuriy yarafunguwe ariko ntiyari yemerewe kuvugana kuri telefone n’abandi bantu bari kumwe mu rubanza kandi ntiyari yemerewe gukoresha telefone na interineti
Ku itariki ya 19 Gicurasi 2020
Umuvandimwe Yuriy yahawe umudendezo
Ku itariki ya 13 Kanama 2020
Nikolay yavanywe muri gereza hanyuma afungirwa mu rugo
Ku itariki ya 25 Nzeri 2020
Nikolay yarafunguwe
Ku itariki ya 7 Werurwe 2022
Urubanza rwaratangiye
Icyo twabavugaho
Kubona ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bakomeza kugira ukwizera nubwo batotezwa, biradukomeza.—1 Abatesalonike 3:7.