Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Zhukov

7 KAMENA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 21 UGUSHYINGO 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—UMWANZURO WO KUGIRWA UMWERE WATESHEJWE AGACIRO | Twiboneye urukundo rwa Yehova

AMAKURU MASHYA—UMWANZURO WO KUGIRWA UMWERE WATESHEJWE AGACIRO | Twiboneye urukundo rwa Yehova

Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2023, urukiko rwo mu gace kigenga ka Khanty-Mansi nanone kitwa Yugra, rwatesheje agaciro umwanzuro wo kugira umwere umuvandimwe Andrey Zhukov. Urubanza rwe ruzasubirwamo.

Ku itariki ya 7 Kanama 2023 Urukiko rw’akarere ka Yugorskiy rwo mu gace ka Yugra rwagize umwere umuvandimwe Andrey Zhukov. Urukiko rwasanze ibyaha bamurega bitamuhama.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 17 Kanama 2020

    Umuvandimwe Andrey baramureze bamushinja ko ayobora amateraniro y’agatsiko k’intagondwa mu ibanga

  2. Ku itariki ya 19 Kanama 2020

    Abayobozi bateye amazu umunani y’Abahamya ba Yehova harimo n’iya Andrey. Yafungiwe mu kigo cy’agateganyo

  3. Ku itariki ya 20 Kanama 2020

    Yarafunguwe by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 14 Mutarama 2021

    Yashyizwe ku rutonde rw’abantu b’intagondwa kandi konti ye yo muri banki irafatirwa ku buryo atari yemerewe kubikuza

  5. Ku itariki ya 4 Kanama 2021

    Nanone abayobozi bamushinje ibindi byaha urugero nko gusenga Yehova, kujya mu materaniro y’idini no kwiga ibintu bijyanye n’idini.” Nanone kandi bakundaga kumuhata ibibazo

  6. Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021

    Yasabye ko bamuhaganaguraho ibyaha aregwa ariko baranga.

  7. Ku itariki ya 29 Ukuboza 2021

    Urubanza rwarakomeje

Icyo twamuvugaho

Kuba Yehova yarafashije umuvandimwe Andrey n’abandi bavandimwe na bashiki bacu kwihangana mu gihe abantu babarwanya ni ‘ikimenyetso kigaragaza ineza’ kandi byerekana ko Imana ‘idufasha kandi ikaduhumuriza’—Zaburi 86:17.