19 WERURWE 2024 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 05 UGUSHYINGO 2024
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—UMWANZURO W’URUBANZA WASUBIWEMO | ‘Yehova ni we umpumuriza’
Ku itariki ya 30 Ukwakira 2024, Urukiko Rusesa Imanza rwo mu mujyi wa Vladivostok rwasabye ko umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Sergey Chechulin n’umugore we Yelena Chechulina wasubirwamo. Urwo rubanza ruzasubizwa mu rukiko rw’ibanze kugira ngo rwongere ruburanishwe.
Ku itariki ya 22 Mata 2024, urukiko rw’umujyi wa Petropavlovsk-Kamchatskiy rwo mu gace ka Kamchatka rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Chechulin n’umugore we Yelena Chechulina. Buri wese bamuhaye igihano gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Kimwe na Sergey na Yelena, natwe duha agaciro impano nziza y’Ijambo ry’Imana, kuko idusubizamo imbaraga kandi ikaduha ubwenge dukeneye kugira ngo dukomeze kuba abizerwa nubwo tugeragezwa.—Zaburi 19:7.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 25 Nzeri 2022
Ni bwo batangiye gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 17 Ukwakira 2022
Urugo rwabo rwarasatswe
Ku itariki ya 6 Nzeri 2023
Sergey yabujijwe kurenga mu gace atuyemo
Ku itariki ya 7 Nzeri 2023
Yelena yabujijwe kurenga mu gace atuyemo
Ku itariki ya 26 Ukuboza 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye