Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Kabanov

8 KANAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE: 29 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUBANZA RUZASUBIRWAMO | Kuba Aleksandr Kabanov yari yariteguye byamufashije gukomeza gutuza

AMAKURU MASHYA—URUBANZA RUZASUBIRWAMO | Kuba Aleksandr Kabanov yari yariteguye byamufashije gukomeza gutuza

Ku itariki ya 27 Ukuboza 2022, urukiko rwo mu gace ka Krasnoyarsk rwanze igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice umuvandimwe Aleksandr Kabanov yakatiwe kandi rusaba ko urubanza rwasubirwamo. Ku itariki ya 5 Kanama 2022, urukiko rw’umugi wa Zelenogorsk rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza rw’umuvandimwe Kabanov ariko uwo mwanzuro warajuririwe. Aracyari muri ako gace mu gihe agitegereje kongera kuburanishwa.

Urukiko rw’umujyi wa Zelenogorsk mu gace ka Krasnoyarsk, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Aleksandr Kabanov. Umushinjacyaha yamusabiye igifungo cy’imyaka ibiri n’igice.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 26 Ukuboza 2019

    Yarafashwe kandi ashinjwa kwifatanya mu bikorwa by’umuryango wabuzanyijwe kandi ushinjwa ubutagondwa, harimo nko gusoma Bibiliya no kubwira abandi ibyerekeye Yehova. Icyo gihe yafunzwe by’agateganyo

  2. Ku itariki ya 27 Ukuboza 2019

    Yararekuwe nyuma y’aho abacamanza banze ubusabe bw’abashinzwe iperereza bw’uko yakomeza gufungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 6 Ukuboza 2021

    Aleksandr yarireguye bwa nyuma. Aho kugira ngo umucamanza amukatire, yategetse ko urubanza rusubikwa, bakongera gukora iperereza

  4. Ku itariki ya 25 Werurwe 2022

    Urubanza rwarasubukuwe

Icyo twamuvugaho

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, batubera urugero rwiza rwo gukurikiza amagambo ari muri Yesaya 12:2 agira ati: “Dore Imana ni yo gakiza kanjye. Nzayiringira kandi sinzatinya kuko Yah Yehova ari we mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye.”