16 KANAMA 2023 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 5 UKUBOZA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—URUBANZA RUZASUBIRWAMO | “Twese twunze ubumwe”
Ku itariki ya 5 Ukuboza 2023, urukiko rw’intara ya Khabarovsk rwasheshe umwanzuro w’uko bashiki bacu babiri, ari bo Lyubov Kocherova na Lyubov Ovchinnikova bahamwa n’icyaha. Idosiye yabo izasubizwa mu rukiko rw’akarere ka Khabarovskiy mu ntara ya Khabarovsk kugira ngo urubanza rusubirwemo.
Ku itariki ya 1 Kanama 2023, urukiko rw’akarere ka Khabarovskiy ruri mu ntara ya Khabarovsk rwahamije icyaha mushiki wacu Lyubov Kocherova na Lyubov Ovchinnikova. Buri wese muri bo yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka itandatu. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Ibiba kuri abo bagaragu ba Yehova b’indahemuka, bitwibutsa ko Yehova ‘aha bose imbaraga’ abigiranye rukundo.—1 Ingoma 29:12.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Mu mwaka wa 2019-2020
Abayobozi batangiye gukurikirana ibiganiro abo bashiki bacu bombi bagiranaga
Ku itariki ya 3 Werurwe 2022
Urugo rwa Lyubov Kocherova rwarasatswe. Telefone ye na mudasobwa byarafatiriwe
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2022
Lyubov Kocherova yakorewe dosiye
Ku itariki ya 28 Gicurasi 2022
Lyubov Kocherova yahaswe ibibazo
Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2022
Lyubov Ovchinnikova yakorewe dosiye. Ibirego byose byarahujwe
Ku itariki ya 21 Mutarama 2023
Bongeye gusaka urugo rwa Lyubov Kocherova
Ku itariki ya 25 Mata 2023
Ni bwo urubanza rwatangiye