Soma ibirimo

Uva ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Marat Abdulgalimov, Arsen Abdullaev, Anton Dergalev na mushiki wacu Mariya Karpova

20 KANAMA 2021 | AMAKURU MASHYA: 28 UGUSHYINGO 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUBANZA RWASOMWE | Yehova akomeje gufasha abavandimwe batatu na mushiki wacu bo muri Dagestan bafunzwe

AMAKURU MASHYA—URUBANZA RWASOMWE | Yehova akomeje gufasha abavandimwe batatu na mushiki wacu bo muri Dagestan bafunzwe

Ku Itariki ya 24 Ugushyingo 2022, urukiko rw’akarere ka Kirovskiy mu mugi wa Makhachkala, rwahamije icyaha umuvandimwe Marat Abdulgalimov, Arsen Abdullaev, Anton Dergalev na mushiki wacu Mariya Karpova. Bahawe igifungo gisubitse kiri hagati y’imyaka itandatu n’itandatu n’igice. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu yagiye bikurikirana

  1. Ku itariki 27 Gicurasi 2020

    Nyuma y’umwaka Marat, Arsen, Anton na Mariya bafunzwe by’agateganyo, bafungishijwe ijisho

  2. Ku itariki 4 Kamena 2019

    Urukiko rw’akarere ka Sovetskiy mu mugi wa Makhachkala rwategetse ko bose uko ari bane bafungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 1 Kamena 2019

    Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi na baporisi b’u Burusiya bigabije ingo 13 z’Abahamya ba Yehova bo muri Dagestan

  4. Ku itariki ya 27 Gicurasi 2019

    Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bo muri Dagestan batangije dosiye y’ikirego cya Marat, Arsen, Anton na Mariya

Icyo twabavugaho

Twiringiye ko Yehova azakora ibihuje n’izina rye, akaba icyo ashaka kuba cyo cyose, kugira ngo arinde kandi yite ku bagaragu be.—Kuva 3:14.