Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Viktor Shipilov (umwavoka), umuvandimwe Konstantin Bazhenov, mushiki wacu Snezhana Bazhenova, mushiki wacu Vera Zolotova, Viktor Zhenkov (umwavoka), na Maksim Novakov (umwavoka)

17 UGUSHYINGO 2020 | YAHUJWE N’IGIHE: 1 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWAFASHE UNDI MWANZURO | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’Abahamya batatu

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWAFASHE UNDI MWANZURO | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’Abahamya batatu

Ku itariki ya 31 Mutarama 2023, urukiko rw’intara ya Kamchatka rwongey egutegeka ko umuvandimwe Konstantin, umugore we Snezhana na mushiki wacu Vera bakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajya muri gereza.

Ku itariki ya 15 Ukuboza 2022, Inama y’Abacamanza Ishinzwe Imanza Nshinjabyaha mu Rukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya yanze umwanzuro wo kugira umwere umuvandimwe Konstantin Bazhenov, umugore we Snezhana na mushiki wacu Vera Zolotova. Uru rubanza ruzasubizwa mu Rukiko rw’Ubujurire. Abahagarariye za ambasade bagera kuri batandatu baje kumva urwo rubanza mu rwego rwo gushyigikira Abahamya ba Yehova.

Ku itariki ya 10 Kamena 2022, Urugereko rwa Cyenda rw’Urukiko Rusesa Imanza rwanze ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo gutesha agaciro umwanzuro wo kugira umwere Konstantin, Snezhana na Vera. Umushinjacyaha yajuririye uyu mwanzuro mu Rukiko rw’Ikirenga.

Ku itariki ya 18 Mutarama 2022, urukiko rw’intara ya Kamchatka rwemeye ubujurire bwa kabiri bwa Konstantin, umugore we Snezhana na Vera. Rwahise rubagira abere ku byaha baregwaga kandi uwo mwanzuro uhita ushyirwa mu bikorwa. Abo Bahamya batatu ubu bafite uburenganzira bwo gusaba indishyi ku kuba barahamijwe ibyaha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ubushinjacyaha buzajuririra uyu mwanzuro.

Ku itariki ya 17 Ukwakira 2020, urukiko rwo mu mugi wa Kamchatka rwanze ubujurire bw’Abahamya batatu, ari bo Konstantin Bazhenov n’umugore we Snezhana na mushiki wacu Vera Zolotova. Bagiye gutangira igifungo k’imyaka ibiri isubitse bakatiwe. Ariko ntibizaba ngombwa ko bajya muri gereza. Abo Bahamya batatu barishimye kandi barashikamye.

Ku itariki ya 25 Nzeri 2020, igihe baburanaga bwa mbere Bazhenov yabwiye umucamanza ko adatinya guhamwa n’icyaha. Nanone yavuze ko ashimishwa no kubona isohozwa ry’amagambo yo muri Yohana 15:20, aho Yesu yavuze ko abigishwa be bagombaga gutotezwa.

Bazhenov yabwiye urukiko ko muri Matayo 28:19, 20, Yesu yategetse abigishwa be kubwiriza. Hanyuma Bazhenov yarababajije ati: “Ni nde ufite uburenganzira bwo kuvanaho cyangwa guhagarika icyo Yesu yategetse? Nuko aravuga ati: “Sinshobora guceceka. . . . Nzakomeza gutangaza ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya.”