Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Aleksandr Prianikov, mushiki wacu Venera Dulova na mushiki wacu Darya Dulova

27 MUTARAMA 2020 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 9 GASHYANTARE 2024
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE BWABO | Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije ibyaha Abahamya batatu ari bo Aleksandr Prianikov, Venera na Darya Dulova

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE BWABO | Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije ibyaha Abahamya batatu ari bo Aleksandr Prianikov, Venera na Darya Dulova

Ku itariki ya 8 Gashyantare 2024, urukiko rw’intara ya Sverdlovsk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Aleksandr Prianikov na mushiki wacu Venera Dulova. Ubwo rero bagomba gukatirwa igifungo gisubitse bari barahawe mbere yo kujurira. Ariko ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza. Naho ikirego cya Darya Dulova cyarasheshwe kubera ko igihe yashyikirizwaga urukiko yari atarageza imyaka 18 y’amavuko kandi igihe ntarengwa cyo gukurikirana mu mategeko abana bataragira imyaka 18 cyari cyararangiye.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2023, Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Repubulika y’u Burusiya, rwatesheje agaciro icyemezo cyo kugira umwere umuvandimwe Aleksandr Prianikov, mushiki wacu Venera na Darya Dulova. Urubanza rwabo ruzasubizwa mu rukiko rw’ubujurire.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2022, urukiko rw’intara ya Sverdlovsk rwatesheje agaciro umwanzuro wo guhamya icyaha Aleksandr, Venera n’umukobwa we Darya. Icyakora bose uko ari batatu bahamijwe icyaha mu rundi rubanza.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Mutarama, ni bwo urukiko rwo mu mujyi wa Karpinsk rwahamije icyaha Aleksandr Prianikov na bashiki bacu babiri, Venera na Darya Dulova. Urwo rukiko rwemeje ko umuvandimwe Aleksandr Prianikov ahabwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’igice, Venera ahabwa igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, mu gihe Darya Dulova we, yahawe igifungo gisubitse cy’umwaka umwe. Nubwo batazafungwa, igihe bakatiwe bazakimara hari ibintu babujijwe. Bazajuririra uwo mwanzuro.