30 UKUBOZA 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE BWE | Kwiringira Yehova bituma umuvandimwe Nikolayev agira amahoro
Ku itariki ya 20 Ukwakira 2022, urukiko rw’intara ya Krasnodar rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Aleksandr Nikolayev. Azaguma muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
23 Ukuboza 2021
Urukiko rw’akarere ka Abinskiy mu gace ka Krasnodar rwahamije icyaha Aleksandr kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice
Ku itariki ya 30 Nzeri 2021
Yafunzwe by’agateganyo
Ku itariki ya 4 Kanama 2021
Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha
Ku itariki ya 26 Gicurasi 2021
Yashinjwe ibyaha azira kuganira n’abagize umuryango we n’incuti ze kuri Bibiliya. Ibyo abashinzwe iperereza bakaba babifata nk’“icyaha cyo kurenga ku mahame y’Itegeko Nshinga n’umutekano w’igihugu”
Ku itariki ya 7 Mata 2021
Ahagana mu ma saa 6:00, abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abashinzwe guhosha imyigaragambyo, basatse urugo rwa Nikolayev. Bamujyanye guhatwa ibibazo maze nyuma yaho baramurekura
Ku itariki ya 31 Werurwe 2021
Ni bwo dosiye ya Aleksandr yatangiye
Icyo twamuvugaho
Twiringiye ko Aleksandr hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no muri Crimea, bazakomeza kubona imigisha kubera ko bakomeje kwiringira Yehova.—Yeremiya 17:7.