Soma ibirimo

Umuvandimwe Aleksandr Nikolayev n’umugore we Yevgeniya

30 UKUBOZA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE BWE | Kwiringira Yehova bituma umuvandimwe Nikolayev agira amahoro

AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE BWE | Kwiringira Yehova bituma umuvandimwe Nikolayev agira amahoro

Ku itariki ya 20 Ukwakira 2022, urukiko rw’intara ya Krasnodar rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Aleksandr Nikolayev. Azaguma muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. 23 Ukuboza 2021

    Urukiko rw’akarere ka Abinskiy mu gace ka Krasnodar rwahamije icyaha Aleksandr kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’igice

  2. Ku itariki ya 30 Nzeri 2021

    Yafunzwe by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 4 Kanama 2021

    Ni bwo yatangiye gukurikiranwaho ibyaha

  4. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2021

    Yashinjwe ibyaha azira kuganira n’abagize umuryango we n’incuti ze kuri Bibiliya. Ibyo abashinzwe iperereza bakaba babifata nk’“icyaha cyo kurenga ku mahame y’Itegeko Nshinga n’umutekano w’igihugu”

  5. Ku itariki ya 7 Mata 2021

    Ahagana mu ma saa 6:00, abapolisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abashinzwe guhosha imyigaragambyo, basatse urugo rwa Nikolayev. Bamujyanye guhatwa ibibazo maze nyuma yaho baramurekura

  6. Ku itariki ya 31 Werurwe 2021

    Ni bwo dosiye ya Aleksandr yatangiye

Icyo twamuvugaho

Twiringiye ko Aleksandr hamwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya no muri Crimea, bazakomeza kubona imigisha kubera ko bakomeje kwiringira Yehova.—Yeremiya 17:7.