22 MATA 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—URUKIKO RWANZE UBUJURIRE | Isengesho, kwiyigisha n’inkunga zo mu buryo bw’umwuka byafashije abavandimwe kwihanganira gufungwa by’agateganyo no gufungishwa ijisho
Ku itariki ya 4 Ukwakira 2022, urukiko rw’intara ya Kirov rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Maksim Khalturin, Vladimir Korobeynikov, Andrzej Oniszczuk, Andrey Suvorkov, Yevgeniy Suvorkov na Vladimir Vasilyev. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Ku itariki ya 3 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ka Pervomayskiy ruri mu ntara ya Kirov, rwahamije icyaha umuvandimwe Maksim Khalturin, Vladimir Korobeynikov, Andrzej Oniszczuk, Andrey Suvorkov, Yevgeniy Suvorkov na Vladimir Vasilyev. Abo bavandimwe bakatiwe igifungo gisubitse kiri hagati y’imyaka ibiri n’igice n’imyaka itandatu n’igice. Urukiko rwatangaje ko umuvandimwe Yuriy Geraskov ahamwa n’ibyaha n’ubwo uwo mwanzuro watangajwe hashize iminsi apfuye.
Icyo twabavugaho
Yuriy Geraskov
Igihe yavukiye: 1956 (Azerubayijani)
Igihe yapfiriye: 24 Mata 2020
Ibimuranga: Akiri muto yakundaga umupira w’amaguru no gufotora. Yakoreraga itsinda ry’abaririmbyi babigize umwuga. Yimukiye mu Burusiya mu mwaka wa 1993, bitewe n’ibibazo bya poritiki byari biri muri Azerubayijani. Yashakanye na Alevtina muri 2011 kandi muri uwo mwaka ni bwo yabatijwe. Umuryango wabo wakundaga gutembera no gusura inshuti
Maksim Khalturin
Igihe yavukiye: 1974 (Kirov, mu ntara ya Kirov)
Ibimuranga: Kuva akiri muto yakundaga gusoma cyane. Mu mwaka wa 1993, ni bwo yashishikajwe n’ibijyanye na Bibiliya. Mu mwaka wa 1995, yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yita ku babyeyi be bageze mu zakuru. Ababyeyi be bashyigikira imyizerere ye nubwo bari mu rindi dini
Vladimir Korobeynikov
Igihe yavukiye: 1952 (ku kirwa cya Dikson, mu gace ka Krasnoyarsk)
Ibimuranga: Se yari umuhanga mu bumenyi bujyanye n’iby’inyanja y’ubutita. Vladimir akiri umwana yakundaga kwigana iby’imideri. Yaje gukora mu by’amazi no gukora amamashini. Ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru kandi akunda kuroba
Ahagana mu mwaka wa 1990, we n’umugore we Olga batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Vladimir yashishikazwaga cyane n’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya. Mu mwaka wa 1996, ni bwo yabatijwe. Amahame yo muri Bibiliya yafashije umuryango wabo gukomeza gushikama, yaba bo, umuhungu wabo mukuru n’umukobwa wabo
Andrzej Oniszczuk
Igihe yavukiye: 1968 (Białystok, Polonye)
Ibimuranga: Akiri muto yakundaga gukina umupira w’amaguru no guterura ibyuma. Yabatijwe mu mwaka wa 1990. Mu mwaka wa 1997, yimukiye i Kirov. Akunda ubuvanganzo bwo mu Burusiya. Mu mwaka wa 2002, yashakanye na Anna. Bakunda gutembera, guhinga ibihumyo no gukina umupira
Andrey Suvorkov
Igihe yavukiye: 1993 (Kirov, mu ntara ya Kirov)
Ibimuranga: Nyina yamwigishije Bibiliya kuva akiri muto. Akiri umwana yakundaga kwiga ibijyanye na siyanse, agakunda na siporo cyanecyane vole. Mu mwaka wa 2007, yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova. Yakoze imirimo isimbura iya gisirikare mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge. Yashakanye na Svetlana mu mwaka wa 2016. Bakunda siporo
Yevgeniy Suvorkov
Igihe yavukiye: 1978 (Kumeny, mu ntara ya Kirov)
Ibimuranga: Akiri umwana yakundaga gukina umukino wa esheki, umukino wa hoke no kumva umuziki. Akora ibijyanye n’amashanyarazi. Afite imyaka 16, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 1995. Afite imyaka 18, yasabye gukora imirimo isimbura iya gisirikare. Amaherezo, yaje kwemererwa gukora iyo mirimo amaze kuburana inshuro esheshatu zose. Mu mwaka wa 2000, yashakanye na Svetlana wari ufite umwana w’umuhungu witwaga Andrey (wavuzwe haruguru), amufasha kumurera
Vladimir Vasilyev
Igihe yavukiye: 1956 (Perm)
Ibimuranga: Akiri muto yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yari umushoferi kandi agakora mu bijyanye n’amazi. Ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru. Ahagana mu mwaka wa 1990, we n’umugore we Nadezhda batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yabatijwe mu mwaka wa 1994
Urubanza
Ku itariki ya 9 Ukwakira 2018, abayobozi basatse ingo 14 z’Abahamya ba Yehova b’i Kirov. Icyo gihe ni bwo bafashe abavandimwe bacu ari bo Maksim Khalturin, Vladimir Korobeynikov, Andrzej Oniszczuk, Andrey Suvorkov na Yevgeniy Suvorkov. Nyuma yaho bafunzwe by’agateganyo. Muri Mutarama no muri Nyakanga 2019, Vladimir Vasilyev na Yuriy Geraskov na bo bararezwe.
Vladimir Korobeynikov yafunzwe by’agateganyo amezi arenga abiri. Yaje gufungurwa kugira ngo age kwita ku mugore we wari urwaye no kwita ku mukobwa wabo ariko akomeza gufungishwa ijisho. Maksim na Andrey bo bafunzwe by’agateganyo amezi arenga atatu. Yevgeniy yafunzwe by’agateganyo amezi agera kuri atanu. Naho Andrzej yafunzwe by’agateganyo iminsi 327. Abenshi muri abo bavandimwe baje gufungishwa ijisho. Kuva barekurwa ntibemerewe kurenga agace batuyemo.
Igihe bari bafunzwe by’agateganyo, abo bavandimwe ntibyari biboroheye kubera ko bari baratandukanyijwe n’imiryango yabo. Ariko bari bizeye ko Yehova azakomeza kuyitaho.
Urugero, umugore wa Vladimir Korobeynikov witwa Olga afite ubumuga. Vladimir yaravuze ati: “Ikintu cyankomereye ni ugutekereza ukuntu nasize umugore wange ari wenyine mu rugo kandi adafite uwo kumufasha.” Yanavuze ko terefone y’umugore we yafatiriwe igihe basakaga urugo rwabo. Vladimir yumvaga ahangayitse kugeza igihe yaboneye ibaruwa yandikiwe na mushiki wacu, imubwira ko abandi bavandimwe bita ku mugore we. Nyuma yaho, yaje kubona ibaruwa yandikiwe n’umugore we Olga, amubwira ko amerewe neza.
Kuba abo bavandimwe bashinjwa ubutagondwa kandi bakaba batemerewe kuva ngo zabo bituma bahura n’ibibazo byinshi. Urugero, kubona akazi ntibiba byoroshye. Nanone, nta burenganzira bafite bwo gukoresha amafaranga bafite kuri konti zabo.
Icyakora, Yevgeniy yagize ati: “Yehova atuma tubona ibyo dukeneye byose. Nk’uko yafashije Abisirayeli mu butayu, natwe nta cyo twabuze. Twiboneye ukuntu umuryango wa Yehova waduhaye ibyo twari dukeneye, ukaduhumuriza kandi ukaduha ibyo dukeneye mu buryo bw’umwuka.”
Abo bavandimwe bavuze ko isengesho, kwiyigisha no gusoma Bibiliya byabafashije kugira ubutwari no gushikama. Urugero, Vladimir Vasilyev yagize ati: “Inkuru zo muri Bibiliya zadufashije kubona ko Yehova yita ku bagaragu be. Ubwo rero, kwizera kwacu kwarushijeho gukomera kandi turushaho kwiringira Yehova.”
Nubwo ibyabaye kuri abo bavandimwe bitaboroheye bo n’imiryango yabo, tuzi neza ko bazakomeza kwiringira Yehova. Bakomeje kwihangana kuko bazi ko “umuntu buntu” adashobora kubagirira nabi iteka ryose.—Zaburi 56:4.