Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrey Ledyaykin

18 UGUSHYINGO 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Umuhamya witwa Andrey Ledyaykin akomeje gushikama kubera ubucuti afitanye na Yehova n’Abahamya bagenzi be

AMAKURU MASHYA | Umuhamya witwa Andrey Ledyaykin akomeje gushikama kubera ubucuti afitanye na Yehova n’Abahamya bagenzi be

Ku itariki ya 26 Mata 2022, urukiko rw’umugi wa Severskiy mu ntara ya Tomsk rwahamije icyaha umuvandimwe Andrey Ledyaykin kandi rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi abiri. Yahise ajyanwa muri kasho.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 12 Nyakanga 2021

    Ni bwo urubanza rwa Andrey rwatangiye

  2. Ku itariki ya 30 Werurwe 2021

    Andrey yashinjwe kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa

  3. Ku itariki ya 29 Werurwe 2021

    Andrey yamenyeshejwe ko atemerewe kurenga agace atuyemo

  4. Ku itariki ya 25 Werurwe 2021

    Ni bwo Andrey yatangiye gukurikiranwaho ibyaha. Ibyo byatumye yirukanwa ku kazi

  5. Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020

    Abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi hamwe n’abandi baporisi babiri bafashe Andrey bamusanze ku kazi. Nyuma yaho basatse inzu ye amasaha agera kuri 12

  6. Werurwe kugeza muri Mata 2020

    Hari umugore ukorana n’urwego rushinzwe ubutasi wigize nk’aho ashishikajwe no kwiga Bibiliya wafashe amashusho y’ibiganiro yagiranye na Andrey n’abandi bavandimwe na bashiki bacu

Icyo twamuvugaho

Duterwa inkunga no kubona ko nubwo Andrey ahanganye n’ibibazo yakomeje kwitabwaho mu buryo bwihariye.—Zaburi 4:3.