Soma ibirimo

Umuvandimwe Dmitriy Terebilov n’umugore we Irina

5 KANAMA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Dmitriy Terebilov ashobora gufungwa ku nshuro ya gatanu ariko ubu bwo azaba azira idini rye

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Dmitriy Terebilov ashobora gufungwa ku nshuro ya gatanu ariko ubu bwo azaba azira idini rye

Ku itariki ya 22 Nzeri 2022, urugereko rwa kabiri rw’urukiko rusesa imanza rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Dmitriy Terebilov. Aracyafunzwe.

Ku itariki ya 12 Mutarama 2022, urukiko rw’intara ya Kostroma Regional rwanze ubujurire bwa DmitriyTerebilov.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 6 Nzeri 2021

    Urukiko rw’akarere ka Sverdlovskiy mu mugi wa Kostroma rwakatiye umuvandimwe Dmitriy Terebilov igifungo k’imyaka itatu. Yahise ajyanwa muri gereza urubanza rukimara kurangira

  2. Ku itariki ya 8 Nzeri 2020

    Ni bwo urubanza rwa Dmitriy rwatangiye

  3. Ku itariki ya 25 Gicurasi 2020

    Dmitriy yatangiye gukurikiranwaho ibyaha ku mugaragaro kandi yabujijwe kuva mu gace atuyemo

  4. Ku itariki ya 19 Nzeri 2019

    Konti zo muri banki za Dmitriy zarahagaritswe, ntiyemerewe kuzikoresha

  5. Ku itariki ya 13 Kamena 2019

    Ni bwo ikirego cyo gushinja Dmitriy cyatangijwe. Ashinjwa gutanga ibitabo byabuzanyijwe no kwifatanya mu materaniro y’umuryango waciwe mu Burusiya

  6. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2018

    Dmitriy n’umugore we bavuye mu ikoraniro ryari ryabereye muri Morudaviya basanze inzu yabo barayisatse. Bakigera mu rugo abayobozi barabafashe kandi babahata ibibazo

Icyo twamuvugaho

Mu gihe Dmitriy akomeje kurangwa n’ibyishimo bituruka mu kuba ‘atukwa bamuhora izina rya Kristo’ twizeye ko ‘umwuka w’ikuzo, ni ukuvuga umwuka w’Imana, uzakomeza kuba kuri we.’—1 Petero 4:14.