29 MUTARAMA 2021
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Roman Baranovskiy na nyina Valentina Baranovskaya bo mu Burusiya bashobora guhamywa icyaha
Ku itariki ya 4 Gicurasi 2022, urukiko rw’ubujurire rwo muri Khakassia rwemeje ko mushiki wacu Valentina Baranovskaya ufite imyaka 71 afungurwa. Urwo rukiko rwaze ubusabe bw’umushinjacyaha washaka gutambamira ifungurwa rya mushiki wacu. Valentina yari amaze igihe kiranga umwaka afunzwe. Umuhungu we Roman aracyafunzwe azira ukwizera kwe.
Ku itariki ya 4 Werurwe 2022, ibiro by’ubushinjacyaha byajuririye umwanzuro w’urukiko rw’akarere ka Ust-Abakan. Uwo mwanzuro wavugaga ko mushiki wacu Valentina Baranovskaya arekuwe. Ubushinjacyaha bwavugaga ko Valentina atari akwiriye kurekurwa kubera ko “atigeze yihana icyaha ke.” Valentina azaba agumye muri gereza kugeza igihe urukiko ruzasuzumira ubujurire bw’umushinjacyaha.
Ku itariki ya 24 Gicurasi 2021, urukiko rw’Ikirenga rwo muri repubulika ya Khakassia, mu Burusiya rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Roman Baranovskiy na nyina Valentina, ufite imyaka 70. Bazaguma muri gereza. Kandi urukiko rwemeje nibaramuka barekuwe bazashyirirwaho n’ibindi batemerewe gukora.
Ku itariki ya 24 Gashyantare 2021, urukiko rw’umugi wa Abakan, ruherereye muri repubulika ya Khakassia rwakatiye igifungo k’imyaka itandatu umuvandimwe Roman n’aho nyina witwa Valentina rumukatira imyaka ibiri y’igifungo. Iyi ni yo nshuro ya mbere umwe muri bashiki bacu ahanishijwe igifungo azira kwifatanya mu bikorwa by’idini rye. Muri Mata 2021, Valentina yujuje imyaka 70 kandi muri Nyakanga 2022 yaturitse agatsi ko mu bwonko. Umwanzuro w’urubanza umaze gutangazwa, bombi bahise bajyanwa muri gereza.
Icyo twabavugaho
Roman Baranovskiy
Igihe yavukiye: 1974 (Balakovo, mu ntara ya Saratov)
Ibimuranga: Avugurura amazu, bityo akabona ibimutunga we na nyina. Acuranga gitari, agakunda gukina umukino umeze nka dame kandi agakina n’umupira w’amaguru
Igihe yari akiri muto, yibazaga icyo kubaho bimaze. Yibuka ko yigeze kubaza Imana ngo imwereke inzira y’ukuri. Mu mwaka wa 1993, Abahamya ba Yehova batangiye kumwigisha Bibiliya, abatizwa mu wa 1997
Valentina Baranovskaya
Igihe yavukiye: 1951 (Vannovka, muri Kazakisitani)
Ibimuranga: Yakoze akazi k’icungamutungo kugeza ahawe ikiruhuko k’iza bukuru mu mwaka wa 2006. Akunda guteka no kwandika indirimbo n’imivugo
Mu mwaka wa 1995, we n’umuhungu we Abahamya ba Yehova batangiye kubigisha Bibiliya. Yashishikajwe cyane no kumenya ko Imana idashobora kubeshya. Yabatijwe mu mwaka wa 1996
Urubanza
Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Mata 2019, abaporisi bitwaje intwaro bo mu karere ka Abakan bigabije ingo enye, harimo n’urw’umuvandimwe Roman Baranovskiy na nyina Valentina. Abo basirikare bafatiriye Bibiliya zabo, ibikoresho byabo bya eregitoronike n’izindi nyandiko zabo. Roman na Valentina barezwe icyaha cy’ubugizi bwa nabi.
Roman yaravuze ati: “Igihe abasirikare bazaga, twari mu materaniro yo mu mibyizi kandi twarimo tuganira ku murongo wo mu 1 Abakorinto 10:13. Muri uwo murongo harimo igitekerezo k’ingenzi kivuga ko Yehova atari we uduteza ibigeragezo . . . Ntajya atekereza ati: ‘Wowe urakomeye, uri bushobore guhangana n’iki kigeragezo. Naho wowe ufite intege nke, hangana n’iki cyoroheje.’ Biramutse bimeze bityo, twajya twishingikiriza ku mbaraga zacu mu bigeragezo. Twese tugerwaho n’ibigeragezo bitandukanye. Iyo twishingikirije ku mbaraga za Yehova, dushobora kubyihanganira.”
Muri Nyakanga 2020, Valentina yaturitse umutsi wo mu bwonko. Yaravuze ati: “Uko narushagaho kuremba, ni ko narushagaho kwibonera ko Yehova amfasha. Byaterwaga n’uko ntigeze ndeka gusenga. Ni nk’aho Yehova yari anteruye. Numvaga mfite amahoro, ntuje, mbese sinabona uko mbivuga.”
Ibyabaye kuri Valentina byatumye yiyemeza gukomeza kubera Yehova indahemuka. Yaravuze ati: “Niyemeje gukomeza gukorera Data iteka ryose no kumubera indahemuka uko byagenda kose.”
Roman yavuze ko gutekereza ku ngero z’abantu bihanganye bavugwa muri Bibiliya n’abo muri iki gihe, byamufashije kugira ukwizera gukomeye. Iyo arimo atekereza kuri izo ngero akunda kwibaza ati: “Ni ibihe bibazo bahuye na byo kandi se kuki byabagezeho? Ni iki cyabafashije gukomeza kuba indahemuka? Yehova yabafashije ate akoresheje umwuka we?” Ibisubizo by’ibyo bibazo byatumye Roman arushaho kwiringira ko uko ikigeragezo cyaba kimeze kose, “Yehova azamwongerera imbaraga igihe cyose azaba azikeneye.”
Dusenga dusaba ko Roman, Valentina n’abandi bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeza kubona ko Yehova ari ubuhungiro bwabo n’imbaraga zabo.—Zaburi 46:1.