1 MATA 2022
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Sergey Belousov avuganira izina ry’Imana
Ku itariki ya 14 Mata, urukiko rwo mu mugi wa Seversk ruherereye mu gace ka Tomsk rwahamije icyaha umuvandimwe Sergey Belousov kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 14 Nyakanga 2020
Abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi bigabije ingo zirindwi z’Abahamya harimo n’urwa Sergey. Mu mezi make mbere y’uko bigabiza ingo z’Abahamya, hari umumaneko wiyoberanyije yigira nk’aho ashishikajwe no kwiga Bibiliya. Yagiye afata rwihishwa amajwi y’ibyavugiwe mu materaniro
Ku itariki ya 25 Werurwe 2021
Sergey yatangiye gukurikiranwaho ibyaha
Ku itariki ya 30 Werurwe 2021
Sergey yashinjwe ibyaha hagendewe kuri ya majwi yafashwe mu materaniro. Sergey yarezwe kwifatanya mu materaniro y’idini yabaga hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo, kuririmba no gusenga Yehova
Icyo twamuvugaho
Kimwe na Sergey, igihe cyose dusingiza izina rya Yehova, tuba twizeye tudashidikanya ko “azashyira hejuru ihembe ry’ubwoko bwe.”—Zaburi 148:13, 14.