Soma ibirimo

Umuvandimwe Vasiliy Meleshko

17 KANAMA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vasiliy Meleshko wo mu gace ka Krasnodar ni Umuhamya wa Yehova wa kane mu bo urubanza rwabo rwamaze igihe gito

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vasiliy Meleshko wo mu gace ka Krasnodar ni Umuhamya wa Yehova wa kane mu bo urubanza rwabo rwamaze igihe gito

Ku itariki ya 14 Kamena 2022, urukiko rwa kane rusesa imanza rwongeye kwanga ubujurire bw’umuvandimwe Vasiliy Meleshko. Vasiliy aracyafunzwe azira ukwizera kwe.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 7 Ukwakira 2021, urukiko rwo mu gace ka Krasnodar Territory rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Meleshko. Igihano yari yarakatiwe kizagumaho

  2. Ku itariki ya 11 Kanama 2021

    Urukiko rw’akarere ka Abinskiy mu gace ka Krasnodar, rwahamije icyaha Vasiliy kandi mu minsi ibiri gusa rwahise rumukatira igifungo k’imyaka itatu. Yahise ajyanwa muri gereza akiva mu rukiko. Vasiliy ni Umuhamya wa kane uciriwe urubanza hutihuti kandi agahita ahamywa icyaha. a

  3. Ku itariki ya 10 Kanama 2021

    Ni bwo urubanza rwa Vasiliy rwatangiye. Igihe umucamanza yagiraga icyo amubaza, Vasiliy yamusubije adaciye ku ruhande ko ari Umuhamya wa Yehova

  4. Ku itariki ya 24 Kamena 2021

    Ibiganiro Vasiliy yagiranye n’umuvandimwe Aleksandr Ivshin byongewe ku rutonde rw’ibyo aregwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko baganiraga ibijyanye n’idini ryabo n’“umurimo bakorera Yehova”

  5. Ku itariki ya 12 Mata 2021

    Ni bwo Vasiliy yatangiye gukurikiranwaho ibyaha azira gutanga ibitabo, kumva ibyafashwe amajwi no kwifatanya mu biganiro bakoresheje ibitabo by’idini n’ibindi bikorwa

  6. Ku itariki ya 7 Mata 2021

    Saa 6:30 za mu gitondo, abasirikare batatu bitwaje intwaro, abagenzacyaha bane n’abaporisi babiri basatse ku ngufu inzu ya Vasiliy na Zoya Meleshko. Nyuma yaho Vasiliy yatangiye gukorwaho iperereza. Abagenzacyaha bamufotoreye iwe banafotora inzu abavandimwe bateraniragamo. Ayo mafoto abagenzacyaha bayakoresheje bahamya ko Vasiliy yakoze ibyaha. Bategetse Vasiliy kutava mu gace atuyemo

Icyo twamuvugaho

Nubwo ibigeragezo abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje guhura na byo ari inkuru mbi, twizeye ko Vasiliy n’umuryango we bazakomeza gushikama ntibahungabane kandi ‘bakiringira Yehova.’—Zaburi 112:7, 8.

a Ku itariki ya 30 Werurwe 2021, umuvandimwe Oleg Danilov yakatiwe igifungo k’imyaka itatu. Ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, umuvandimwe Aleksandr Ivshin yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice. Ku itariki ya 6 Mata 2021 umuvandimwe Aleksandr Shcherbina yakatiwe imyaka itatu.