Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Vladimir Chesnokov, Vladimir Dutkin na Valeriy Yakovlev

7 MUTARAMA 2022
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vladimir Chesnokov, Vladimir Dutkin, na Valeriy Yakovlev bajyanywe mu rukiko bazira ukwizera kwabo

AMAKURU MASHYA | Umuvandimwe Vladimir Chesnokov, Vladimir Dutkin, na Valeriy Yakovlev bajyanywe mu rukiko bazira ukwizera kwabo

Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Repuburika ya Chuvash rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Vladimir Chesnokov, Vladimir Dutkin na Valeriy Yakovlev. Bagomba gutanga amande bari baciwe.

Ku itariki ya 10 Gashyantare 2022, urukiko rw’akarere ka Kalininskiy ruri muri Cheboksary rwahamije icyaha umuvandimwe Chesnokov, Dutkin na Yakovlev. Umuvandimwe Dutkin yuciwe amande y’amafaranga asaga 6.800.000 FRW naho umuvandimwe Chesnokov na Yakovlev bo bacibwa asaga 5.000.000 FRW. Ntibazafungwa.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 7 Kamena 2021

    Vladimir Chesnokov na Valeriy Yakovlev bongewe muri uru rubanza

  2. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2020

    Vladimir Dutkin yashinjwe ibyaha kandi abuzwa kurenga agace atuyemo

  3. Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2020

    Abayobozi batangiye gukora iperereza ku muvandimwe Vladimir Dutkin, nyuma yaho baje gusaka urugo rwe kandi bamujyanye kumuhata ibibazo

Icyo twabavugaho

Gusoma no gutekereza ku Ijambo ry’Imana bifasha abavandimwe na bashiki bacu guhangana n’ibibazo bahura na byo buri munsi kandi bibonera ko Yehova akomeje kubabera “ubwihisho mu gihe cy’amakuba.”—Zaburi 27:5.