27 UKUBOZA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 27 WERURWE 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—YACIWE AMANDE | “Iyo duhuye n’ibigeragezo Yehova aradukomeza”
Ku itariki ya 23 Werurwe 2023, urukiko rw’umujyi wa Apatity ruri mu gace ka Murmansk rwahamije icyaha umuvandimwe Denis Merkulov, kandi rumuca amande y’amafaranga y’u Rwanda asaga 7.100.000.
Icyo twamuvugaho
Duhumurizwa no kumenya ko uko ibigeragezo twahura na byo byaba biri kose, ubucuti dufitanye na Yehova no kumwiringira bituma Yehova adufasha ‘tugashikama kandi tugakomera.’—1 Petero 5:10.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 21 Nyakanga 2021
Abayobozi basatse ingo 14 z’Abahamya ba Yehova zo mu gace ka Apatity no hafi yaho. Abaporisi bo mu rwego rushinzwe ubutasi binjiye ku ngufu mu nzu ya Merkulov kandi bafata uwo mugabo n’umugore we bajya kubahata ibibazo. Babarekuye saa kumi za mu gitondo ku munsi ukurikiyeho
Ku itariki ya 22 Nyakanga 2021
Abayobozi basabye Denis kwitaba mu biro by’ubushinjacyaha. Bamufunze by’agateganyo
Ku itariki ya 23 Nyakanga 2021
Yararekuwe maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 17 Nzeri 2021
Yavaniweho gufungishwa ijisho ashyirirwaho kutarenga agace atuyemo
Ku itariki ya 15 Nyakanga 2022
Abayobozi bamushinje gutegura ibikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa azira gusenga Yehova no kuririmba indirimbo zo gusingiza Imana
Ku itariki ya 20 Nzeri 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye