28 UGUSHYINGO 20222022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 27 MATA 2023
U BURUSIYA
AMAKURU MASHYA—YACIWE AMANDE | Kwiringira Yehova byatumye abavandimwe bakomeza gutuza
Ku itariki ya 26 Mata 2023, urukiko rw’akarere ka Leninskiy ruherereye mu gace ka Nizhny Novgorod rwahamije icyaha umuvandimwe Oleg Konshin, Sergey Malyanov, Roman Zhivolupov na mushiki wacu Svetlana Malyanova, akaba ari umukobwa wa Sergey. Urwo rukiko rwabaciye amande ari hagati y’amafaranga arenga 6.080.000 FRW kugeza ku mafaranga 9.450.000 FRW.
Icyo twabavugaho
Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kuba indahemuka nubwo batoteza, ni igihamya igaragaza ko ‘abiringira Yehova’ bazagira ‘ubutwari n’umutima ukomeye’.—Zaburi 27:14.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 7 Gashyantare 2019
Umucamanza yemereye polisi kugenzura abo Sergey avugisha kuri telefone n’abo bandikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Ku itariki ya 16-17 Nyakanga 2019
Polisi yasatse ingo 31 z’imiryango y’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Nizhny Novgorod no mu mugi wa Nizhny Novgorod. Oleg, Sergey na Svetlana barafashwe bajyanwa mu kigo gifungirwamo abantu by’agateganyo. Bahise batangira gukurikiranwa mu nkiko
Ku itariki ya 18 Nyakanga 2019
Oleg, Sergey na Svetlana bari bafunzwe by’agateganyo bararekuwe. Urukiko rwategetse ko bombi batemerewe kurenga agace batuyemo, kuvugana cyangwa gukoresha interineti
Ku itariki ya 24 Kanama 2021
Roman yatangiye gukurikiranwa mu nkiko ashinjwa kwifatanya mu bikorwa by’umuryango ushinjwa ubutagondwa kandi yabujijwe kurenga mu gace atuyemo
Ku itariki ya 3 Werurwe 2022
Ni bwo urubanza rwatangiye
a Igihe twateguraga iyi nkuru nta bwo twabashije kubona ifoto y’umuvandimwe Roman Zhivolupov.