Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Yegor Baranov na Yen Sen Li

13 Kanama 2021 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 6 WERURWE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—YAGABANYIRIJE IGIFUNGO | Umuvandimwe Baranov na Li bakomeje gutuza no kwiringira Yehova

AMAKURU MASHYA—YAGABANYIRIJE IGIFUNGO | Umuvandimwe Baranov na Li bakomeje gutuza no kwiringira Yehova

Ku itariki ya 1 Werurwe 2023, urukiko rwo mu gace ka Khabarovsk rwagabanyirije igifungo umuvandimwe Yegor Baranov. Nyuma yo kujurira, igifungo cye bakigize imyaka ine n’igice isubitse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 6 Kamena 2022, urukiko rw’akarere ka Vyazemskiy ruherereye mu gace ka Khabarovsk, rwahamije icyaha umuvandimwe Yegor kandi rumukatira igifungo gisubitse cy’imyaka itanu. Ikibabaje ni uko umuvandimwe Yen Sen Li yapfuye mbere y’uko urubanza rusomwa.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 2 Gashyantare 2021

    Urukiko rwatangiye kuburanisha Yegor na Yen Sen

  2. Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2020

    Yegor yararekuwe nyuma yo kumara amezi atanu n’igice afunzwe by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 26 Kanama 2020

    Urukiko rwo mu gace ka Khabarovsk rwafatiriye imodoka ya Yen Sen

  4. Ku itariki ya 29 Gicurasi 2020

    Yegor yoherejwe aho yafungiwe by’agateganyo

  5. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2020

    Ubushinjacyaha bwagejeje ikirego cyabwo mu rukiko rwo mu gace ka Khabarovsk burega Yegor na Yen Sen

Icyo twabavugaho

Dushimira abavandimwe na bashiki bacu kubera ko bakomeza kugaragaza ko biringira Yehova, kandi twizeye ko azakomeza kubaha imbaraga zo kwihangana.—2 Abatesalonike 3:3.