Soma ibirimo

Ibumoso: Umuvandimwe Anatoliy Gezik n’umugore we, Irina. iburyo: Umuvandimwe Viktor Zimovskiy n’umugore we Nadezhda

26 KANAMA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 8 WERURWE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—YAHINDURIWE IGIFUNGO | Bakomeje kwihangana no kwiringira Yehova mu gihe cy’ibitotezo

AMAKURU MASHYA—YAHINDURIWE IGIFUNGO | Bakomeje kwihangana no kwiringira Yehova mu gihe cy’ibitotezo

Ku itariki ya 01 Werurwe 2023, urukiko rwo mu gace ka Stavropol rwatangaje umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo umuvandimwe Anatoliy Gezik, umugore we Irina n’umuvandimwe Viktor Zimovskiy. Igifungo Anatoliy na Viktor bari bakatiwe rwagihinduye igifungo gisubitse. Anatoliy ntazakora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Viktor we yahise arekurwa. Igifungo gisubitse Irina yari yarakatiwe nticyahindutse. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 14 Ugushyingo 2022, urukiko rw’umugi wa Georgievskiy mu gace ka Stavropol rwahamije icyaha Anatoliy n’umugore we Irina na Viktor. Anatoliy yakatiwe kumara imyaka ine n’amezi abiri akora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Irina yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ine n’amezi abiri. Viktor we yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu n’amezi abiri kandi yahise ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byakurikiranye

  1. Ku itariki ya 23 Ukwakira 2019

    Abashinzwe umutekano basatse amazu y’imiryango itatu y’Abahamya ba Yehova yo mu mugi wa Georgievsk. Abashinzwe umutekano bahishe muri ayo mazu ibintu bazaheraho bashinja ibyaha abo Bahamya. Anatoliy, Irina, Viktor n’abandi Bahamya umunani barafashwe maze bahatwa ibibazo

  2. Ku itariki ya 30 Ukuboza 2019

    Dosiye ya Anatoliy, Irina, na Viktor yashyikirijwe urukiko

  3. Ku itariki ya 23 Mutarama 2020

    Viktor bongeye kumuhata ibibazo hanyuma bajya kumufunga. Ku munsi ukurikiyeho bagiye kumufunga by’agateganyo

  4. Ku itariki ya 23 Werurwe 2020

    Viktor yavanywe muri gereza ajya gufungirwa mu rugo

  5. Ku itariki ya 6 Gicurasi 2020

    Viktor bamukuriyeho igifungo cyo mu rugo ariko hari aho atari yemerewe kurenga

  6. Ku itariki ya 6 Ukwakira 2021

    Viktor yemerewe kujya aho ashatse

  7. Ku itariki ya 10 Werurwe 2022

    Urubanza rwaratangiye

Icyo twamuvugaho

Mu gihe abavandimwe bacu bakomeje kwihangana kandi bafite ibyiringiro, twizeye ko Yehova azakomeza ‘kuba hafi y’abamwambaza bose.—Zaburi 145:18.