Soma ibirimo

Umuvandimwe Konstantin Sannikov

8 MATA 2022 | YAHUJWE N’IGIHE KU ITARIKI YA 16 GASHYANTARE 2023
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA—YAKATIWE | Nubwo afunzwe afasha abagize umuryango we gukomeza kuba indahemuka

AMAKURU MASHYA—YAKATIWE | Nubwo afunzwe afasha abagize umuryango we gukomeza kuba indahemuka

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2023, urukiko rw’akarere ka Sovetskiy ruri muri Kazan, rwahamije icyaha umuvandimwe Konstantin Sannikov kandi rumukatira igifungo cy’imyaka itandatu n’igice. Kuva muri Kanama 2022, yari afunzwe by’agateganyo kandi yagumye muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 25 Kanama 2020

    Dosiye ye yahise ishyikirizwa urukiko nyuma y’uko abashinzwe iperereza bahishe ibyuma bifata amajwi mu rugo rwe. Abayobozi bamushinje gutegura ibikorwa by’ubutagondwa bitewe n’uko abantu bazaga iwe bakaganira kuri Bibiliya

  2. Ku itariki ya 27 Kanama 2020

    Yarafashwe ahita afungwa by’agateganyo

  3. Ku itariki ya 26 Gicurasi 2021

    Urukiko rwabujije umugore we kuza kumusura kandi rwakomeje kwanga ubusabe bwe

  4. Ku itariki ya 20 Kanama 2021

    Nibwo urubanza rwatangiye

Icyo twamuvugaho

Mu gihe Konstantin akomeje gufasha abagize umuryango we gukomeza kuba incuti za Yehova, twizeye ko Yehova nawe azakomeza kwita ku bagaragu ‘be.’—1 Timoteyo 5:8.

a Bitewe n’uko umuvandimwe Sannikov afunzwe by’agateganyo, ntitwabashije kubona uko tumuvugisha.