Soma ibirimo

Mushiki wacu Liya Maltseva

27 UKWAKIRA 2021
U BURUSIYA

AMAKURU MASHYA | “Yehova yambereye ingabo inkingira”

AMAKURU MASHYA | “Yehova yambereye ingabo inkingira”

Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2022, urukiko rwo mu gace ka Primorye rwanze ubujurire bwa mushiki wacu Liya Maltseva. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 20 Nzeri 2022, urukiko rw’umugi wa Partizansk ruherereye mu gace ka Primorye rwahamije icyaha mushiki wacu Liya Maltseva. Urwo rukiko rwamukatiye igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri n’amezi atatu. Ntibizaba ngombwa ko ajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 22 Kamena 2021

    Ni bwo urubanza rwa Liya rwatangiye

  2. Ku itariki ya 18 Kanama 2020

    Abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi n’abapolisi b’abamaneko, basatse inzu ya Liya kandi bafatira za Bibiliya, ibitabo na telefone ye. Nyuma yaho yajyanywe mu biro bishinzwe iperereza bajya kumuhata ibibazo

  3. Ku itariki ya 9 Nyakanga 2020

    Ikigo cyo mu Burusiya kigenzura imitungo cyashyize mushiki wacu Liya ku rutonde rw’abantu bakora iterabwoba n’intagondwa

  4. Ku itariki ya 1 Kamena 2020

    Liya yatangiye gukurikiranwaho ibyaha hagendewe ku mategeko yo mu gitabo Mpanabyaha cyo mu Burusiya. Yashinjwaga kwifatanya mu bikorwa by’umuryango wo mu rwego rw’idini wabuzanyijwe

Icyo twamuvugaho

Duterwa inkunga n’urugero rwiza rwo kwihangana rwa mushiki wacu Liya. Twizeye ko Yehova azakomeza kumuha imigisha kubera ko akomeza kumubera indahemuka.—1 Samweli 26:23.