17 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA
Abacungagereza bo mu Burusiya bakoreye ibikorwa by’iyicarubozo Abahamya batanu
Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, mu gace ka Orenburg mu Burusiya, abacungagereza bakoreye ibikorwa by’iyicarubozo Abahamya batanu ari bo: Aleksey Budenchuk, Gennadiy German, Roman Gridasov, Feliks Makhammadiyev na Aleksey Miretskiy. Umuvandimwe Makhammadiyev yahise ajyanwa mu bitaro kuko igufwa rye ryo mu rubavu ryari ryavunitse, kandi impyiko n’ibihaha bye bikangirika. Abandi bo bahise bahabwa igihano cyo gufungirwa mu kumba gato. Birababaje kuba mu byo baregwa harimo kunywa itabi kandi Abahamya ba Yehova batanywa itabi.
Ku itariki ya 19 Nzeri 2019, ni bwo umucamanza Dmitry Larin wo mu rukiko rwa Leninsky ruri mu gace ka Saratov yahamije icyaha Abahamya batanu. Nanone hiyongereyeho undi wa gatandatu ari we Konstantin Bazhenov. Aba Bahamya batakiwe igifungo kiva ku myaka ibiri kikagera ku myaka itatu n’igice. Ku itariki ya 20 Ukuboza 2019, urukiko rwo mu gace ka Saratov rwanze ubujurire bwabo. Nyuma y’ibyumweru runaka, abo Bahamya uko ari batandatu bajyanywe muri gereza. Umuvandimwe Bazhenov we ntiyigeze akorerwa ibikorwa by’iyicarubozo kuko yafungiwe muri gereza iri mu gace ka Ulyanovsk.
Ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, abo Bahamya batanu bakigera muri gereza barakubiswe. Ntibigeze basuzumwa na muganga kugeza ubwo bukeye bwaho Makhammadiyev yatangiye kugira umuriro mwinshi, akanihagarika amaraso. Abayobozi ba gereza bahise bahamagara ambiransi, ariko bamuhatira gusinya inyandiko ivuga ko yanyereye mu bwogero akitura hasi. Makhammadiyev yashyizwe mu bitaro kandi arabagwa kugira ngo bamuvanemo amazi yari yagiye mu bihaha. Ibizamini byo kwa muganga byagaragaje ko Makhammadiyev afite ikibazo k’imirire mibi, kubera ko kuva yava muri gereza abayobozi bayo banze ko afata indyo yihariye ku bw’uburwayi afite.
Dukomeje kuzirikana abavandimwe bacu bo mu Burusiya, mu gihe bakomeje guhangana n’ibyo bikorwa by’iyicarubozo bakorerwa. Twizeye tudashidikanya ko Yehova azakomeza kubafasha bakamubera indahemuka.—Abafilipi 1:27, 28.