Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya barengeje imyaka 60 bahamijwe ibyaha kubera idini

2 KANAMA 2021
U BURUSIYA

Abageze mu zabukuru bakomeje kuba indahemuka no kurangwa n’ibyishimo n’ubwo batotezwa

Abageze mu zabukuru bakomeje kuba indahemuka no kurangwa n’ibyishimo n’ubwo batotezwa

Kuva ibikorwa by’Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bahagarikwa mu mwaka wa 2017, abayobozi bagiye bibasira abavandimwe na bashiki bacu, baba abato na bageze mu zabukuru. Umuto muri bo afite imyaka 18 naho umukuru afite imyaka 89. Ku itariki ya 18 Nyakanga 2021, abavandimwe na bashiki bacu 18 bafite imyaka 60 cyangwa irenga bahamijwe ibyaha kandi barakatirwa, bazira gusa kwifatanya mu bikorwa byo gusenga Imana. Batatu muri bo, baherutse gufungwa. a Raporo ya 4 y’Inteko Nyobozi yo mu mwaka wa 2021 yibanze ku bitero byagabwe ku bavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru.

None se abo bavandimwe na bashiki bacu bageze mu zabukuru bihanganira bate ibitotezo? Twishimiye kubagezaho amagambo ateye inkunga yavuzwe na bamwe muri bo.

Dushimira abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru bo mu Burusiya kubera urugero rwiza baduha. Dukwiriye kubigana bitewe n’ubutwari n’ubudahemuka bagaragaza kandi ikiruta byose Imana ibaha agaciro kenshi.—Imigani 16:31.

a Mushiki wacu Valentina Baranovskaya ufite imyaka 70, yakatiwe igifungo k’imyaka ibiri. Umuvandimwe Aleksandr Ivshin, ufite imyaka 63, yakatiwe igifungo k’imyaka irindwi n’igice. Naho umuvandimwe Yuriy Savelyev, ufite imyaka 68 akatirwa igifungo k’imyaka itandatu.