26 KAMENA 2019
U BURUSIYA
Abahamya ba Yehova bageze mu za bukuru bo mu Burusiya bakomeje gutotezwa
Muri Gicurasi 2019, abayobozi bo mu mugi wa Arkhangel’sk na Volgograd mu Burusiya, bareze mu nkiko Abahamya babiri bageze mu za bukuru. Abo ni Kaleriya Mamykina ufite imyaka 78, wagaragajwe ku ifoto, na Valentina Makhmadgaeva ufite imyaka 71. Bose bakurikiranweho icyaha cyo gukora ibikorwa by’ubutangondwa, bazira gusa ko ari Abahamya ba Yehova.
Muri Mata 2018, ni bwo abayobozi b’umugi wa Vladivostok batangiye kurega Yelena Zayshchuk w’imyaka 84 n’abandi Bahamya bane, icyaha cy’ubugizi bwa nabi. Ubu mu Burusiya hari abavandimwe na bashiki bacu icumi bari mu kigero k’imyaka isaga 70 bakurikiranweho icyo cyaha, bazira gusenga Imana mu mahoro.
Nubwo nta n’umwe muri bo ufunzwe, nta gushidikanya ko bahangayikishijwe n’imimerere barimo. Baramutse bakomeje gukorwaho iperereza kandi ibyaha bakurikiranweho bikabahama, bacibwa amande menshi cyangwa bagafungwa.
Kugeza ku itariki ya 17 Kamena 2019, umubare w’Abahamya bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugizi bwa nabi barengana wageze kuri 215. Kandi uwo mubare ukomeje kwiyongera. Nimucyo tuge dukomeza gusenga dusabira abo bavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, kandi nibishoboka tuge tubavuga no mu mazina. Twizeye ko Yehova azakomeza kubaha imbaraga ‘zihuje n’ubushobozi bwe bw’ikuzo, kugira ngo bashobore kwihangana mu buryo bwuzuye bafite ibyishimo.’—Abakolosayi 1:11.