Soma ibirimo

21 GASHYANTARE 2019
U BURUSIYA

Abahamya ba Yehova bakorewe iyicarubozo mu Burusiya

Abahamya ba Yehova bakorewe iyicarubozo mu Burusiya

Nyuma y’iminsi ikenda, Dennis Christensen akatiwe n’urukiko rwo mu Burusiya, hari Abahamya bagera kuri barindwi bagiye bakubitwa, bagafatishwa amashanyarazi cyangwa inzego zishinzwe iperereza zikabambika ibintu bibabuza guhumeka. Ibyo byabereye mu mugi wa Surgut mu burengerazuba bwa Siberiya. Mu gihe abo bayobozi bakoreraga Abahamya ibikorwa by’iyicarubozo, babasabye amakuru ya bagenzi babo ndetse naho amateraniro yabo abera.

Ibyo byatangiye igihe abayobozi b’umugi wa Surgut bigabizaga ingo z’Abahamya mu rukerera rwo ku itariki ya 15 Gashyantare 2019. Abayobozi bamaze gufata bamwe mu Bahamya kandi bakabajyana ku biro by’ubugenzacyaha, batangiye kubahata ibibazo, na bo banga gutanga amakuru ya bagenzi babo. Nyuma y’uko umwavoka wabo agiye, abo Bahamya bavuga ko abo bayobozi babambitse ibintu mu mutwe bibabuza guhumeka, hanyuma bakazirikira amaboko yabo mu mugongo, nuko bakabakubita. Nanone babambitse ubusa, babamenaho amazi kandi abapolisi bakabafatisha amashanyarazi. Ibyo bikorwa by’iyicarubozo byamaze amasaha agera kuri abiri.

Abahamya batatu baracyafunzwe. Abafunguwe na bo bajyanywe kwa muganga kubera ko bari bakomeretse, kandi bahise baregera inzego zisumbuye.

Nanone, nyuma y’aho abashinzwe ubugenzacyaha bamariye kwigabiza ingo z’Abahamya, abayobozi b’u Burusiya bareze Abahamya 19 babashinja “gutegura ibikorwa by’ubutagondwa kandi bakabyifatanyamo.”

Ibikorwa nk’ibyo, ni icyaha gihanwa dukurikije igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burusiya. Nanone kandi, u Burusiya bwagombye kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yamagana ibikorwa by’iyicarubozo. Ubwo rero, tuziyambaza inkiko zaba izo mu Burusiya cyangwa inkiko mpuzamahanga kugira ngo turenganurwe.

Tuzi ko Yehova yabonye ukuntu Abahamya batotezwa mu Burusiya kandi twiringiye ko azababera ‘umutabazi n’umukiza.’—Zaburi 70:5.