Soma ibirimo

Abavandimwe batatu bo mu Burusiya mu barenga 80 bahawe igifungo gisubitse

14 UKWAKIRA 2021
U BURUSIYA

Abahamya ba Yehova barenga 80 bakatiwe igifungo gisubitse babayeho bate?

Abahamya ba Yehova barenga 80 bakatiwe igifungo gisubitse babayeho bate?

Kuva u Burusiya bwahagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova muri Mata 2017, abavandimwe na bashiki bacu barenga 500 barafashwe kandi bashinjwa ubutagondwa. Abagera kuri 40 muri bo barafunzwe naho 15 bacibwa amande. Abarenga 80 bo bahamijwe ibyaha kandi bahabwa igifungo gisubitse. Nubwo batahise bajyanwa muri gereza, bararenganye kandi kubyihanganira biragoye.

Hashingiwe ku mategeko mpanabyaha y’u Burusiya, umucamanza afite uburenganzira ahabwa n’amategeko bwo kuba yakatira umuntu igifungo gisubitse aho kujyanwa muri gereza. Iyo umucamanza ahaye umuntu igifungo gisubitse anagena igihe kizamara akanamumenyesha ibindi bintu abujijwe. Iyo igihano cyatanzwe kitubahirijwe uwagihawe ajyanwa muri gereza akamaramo igihe kingana n’icyo yari yarakatiwe.

Umuntu wakatiwe igifungo gisubitse abaho ate? Yehova afasha ate abavandimwe na bashiki bacu bahawe icyo gifungo? Twaganiriye na bamwe mu bahawe igifungo gisubitse, kiri hagati y’imyaka ibiri n’itandatu. Batubwiye ingorane bahura na zo n’uko Yehova yabafashije kuzihanganira.

Kuba twaramenye ibibazo abo bavandimwe bahanganye na byo, bituma turushaho gusenga tubasabira bo n’imiryango yabo. Ibyababayeho bigaragaza ko Yehova yumva amasengesho nk’ayo kandi ko akomeza gufasha abagaragu be b’indahemuka mu makuba y’uburyo bwose baba barimo.—2 Abakorinto 1:3, 4.