Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Lubin na Isakov bari kumwe n’abagore babo

1 Nzeri 2021
U BURUSIYA

Abahamya babiri barwaye cyane bo mu Burusiya bararekuwe nyuma y’uko bisabwe n’Urukiko rw’u Burayi

Abahamya babiri barwaye cyane bo mu Burusiya bararekuwe nyuma y’uko bisabwe n’Urukiko rw’u Burayi

Ku itariki 28 Kanama 2021, umuvandimwe Aleksandr Lubin na Anatoliy Isakov bari bafunzwe by’agateganyo barafunguwe nyuma y’uko Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rubisabye abayobozi b’u Burusiya. Nubwo abo bavandimwe bombi bafite ubumuga, bari bamaze ukwezi n’igice bafungiye mu ntara ya Kurgan mu Burusiya. Bashobora kuzongera gufungwa, bitewe n’imyanzuro urukiko ruzafata ku byaha bashinjwa.

Ku itariki ya 13 n’iya 14 Nyakanga 2021, abaporisi bo mu ntara ya Kurgan bagabye ibitero ku ngo z’Abahamya ba Yehova. Umuvandimwe Isakov, ufite imyaka 56 na Lubin ufite myaka 65 na bo bari mu bajyanywe gufungwa by’agateganyo.

Umuvandimwe Lubin afite indwara ikomeye y’imitsi, arwara umuvuduko n’indwara ituma abasirikare b’umubiri bawangiza aho kuwurinda. Buri munsi aba akeneye imiti no kujya kuri ogisijeni nibura amasaha 16, ariko bamwimye uruhushya. Kugenda biramugora kandi ntashobora guhaguruka nta muntu umufashije. Umugore we Tatyana, na we afite ubumuga kandi yagize ikibazo cyo guturika agatsi ko mu bwonko inshuro enye.

Umuvandimwe Isakov basanze afite kanseri yo mu maraso kandi yavunitse uruti rw’umugongo n’imbavu, kandi ibyo bituma akenera akagare ko kugenderamo. Ntiyari yemerewe kujya gufata imiti ya kanseri kuko yari afunzwe. Nanone ntiyari yemerewe gufata imiti igabanya ububabare. Ikibabaje ni uko umuvandimwe Isakov yarwaye COVID-19 igihe yari muri gereza.

Umwavoka wabo yamaze ibyumweru byinshi ajurira kugira ngo abo bavandimwe bafungurwe, ariko urukiko rurabyanga. Ahubwo abacamanza bashingiye ku nyandiko zatanzwe n’ibitaro by’intara ya Kurgan, byemeza ko Lubin na Isakov nta burwayi bafite bwatuma bafungurwa.

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Isakov na Lubin bavuye muri gereza

Ku itariki ya 8 Kanama 2021, umwavoka yajuririye Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu. Nyuma y’aho urwo rukiko rwasabye ibiro bishinzwe ubushinjacyaha by’u Burusiya gukemura icyo kibazo. Ku itariki 24 Kanama 2021, abo bavandimwe bongeye koherezwa ku bitaro by’intara ya Kurgan. Icyo gihe bwo abaganga bemeje ko Lubin na Isakov barwaye cyane kandi ko kubera ubwo burwayi batagomba gufungwa.

Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe babiri bakomeje kuba indahemuka nubwo batotezwa kandi bakaba barwaye. Tuzi ko Yehova azakomeza ‘kwerekana imbaraga ze’ abarengera.—2 Ngoma 16:9.