Soma ibirimo

Umuvandimwe Sergey Sergeyev (ibumoso) na Yuriy Belosludtsev (iburyo)

18 WERURWE 2021
U BURUSIYA

Abahamya babiri bo mu burasirazuba bw’u Burusiya bashobora kuzamara imyaka 12 bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Abahamya babiri bo mu burasirazuba bw’u Burusiya bashobora kuzamara imyaka 12 bafunzwe bazira ukwizera kwabo

Umwanzuro w’urubanza

Urukiko rw’akarere ka Pozharskiy mu gace ka Primorye vuba aha ruzatangaza umwanzuro mu rubanza ruregwamo abavandimwe babiri ari bo Yuriy Belosludtsev na Sergey Sergeyev. a Bombi bashobora kuzamara imyaka 12 muri gereza.

Icyo twabavugaho

Yuriy Belosludtsev

  • Igihe yavukiye: 1964 (Smidovich, mu gace kayoborwa n’Abayahudi)

  • Ibimuranga: Yakuriye mu mudugudu muto, arerwa na nyirakuru. Yakoze mu by’amashanyarazi. Akunda kuroba no guserebeka ku rubura

    Mu mwaka wa 1985 yashakanye na Yelena. Bombi bashimishijwe no kumenya ko Imana isezeranya kuzakuraho ibibi no kubabara. Nanone batangajwe n’ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugenda busohora. Ibyo byatumye bemera kwiga Bibiliya. Yabatijwe mu mwaka wa 1994

Sergey Sergeyev

  • Igihe yavukiye: 1955 (Dukhovnitskoye, mu gace ka Saratov)

  • Ibimuranga: Yakoze mu birombe bya nyiramugengeri kugeza agiye mu kiruhuko k’iza bukuru. Yashakanye na Nelly mu mwaka wa 1991. Bafite abakobwa babiri n’umuhungu umwe. We n’umugore we bakunda imbwa cyane

    Batangiye kwiga Bibiliya hashize igihe gito bakoze ubukwe. Batangajwe n’ukuntu ubuhanuzi bwo muri Bibiliya buhuje n’ukuri kandi ko irimo inama z’ingirakamaro. Yabatijwe mu mwaka wa 1996

Urubanza

Ku itariki ya 17 Werurwe 2019, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi bagabye ibitero ku ngo z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Luchegorsk, mu ntara ya Primorye. Abavandimwe na bashiki bacu bamaze amasaha hafi arindwi bahatwa ibibazo. Icyo gihe Yuriy na Sergey bahise bafungwa.

Nyuma y’iminsi ibiri, abo bavandimwe boherejwe muri gereza bari gufungirwamo by’agateganyo kandi bahamaze amezi arenga atandatu. Bamaze kurekurwa muri Nzeri 2019, bamaze hafi amezi atanu bafungishijwe ijisho.

Bombi bemera ko isengesho ryabafashije kwihanganira imimerere barimo muri gereza. Sergey yavuze ko Bibiliya na yo yamufashije gukomeza gutuza. Yaravuze ati: “Nibutse amagambo ya Yesu agira ati: ‘Niba barantoteje namwe bazabatoteza’ (Yohana 15:20). Naratekereje nti: ‘Mbega! Ibintu birimo kutubaho byabaye kuri Yesu Kristo, abigishwa be n’intumwa ze. Uko bigaragara, Yehova yiteze ko ngiye gutangaza ubutumwa muri gereza. Gutekereza ntyo no kwibonera ko Yehova asubiza amasengesho yange byatumye nkomera kandi ndihangana.”

Yuriy avuga ko mbere gusoma Bibiliya bitamworoheraga. Hari umuvandimwe wamufashije kubigeraho kandi igihe yari afunzwe byaramufashije. Yaravuze ati: “Nibukaga ibyo ingero nasomye muri Bibiliya no mu bitabo byacu, nari narize kera. Byatumye ndushaho gukomera kandi ngira ibyishimo. Nanone byatumye ntarushaho guhangayika.”

Tusenga twizeye ko Yehova azakomeza kubera ubuhungiro n’imbaraga abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, muri ibi bihe by’akaga.”—Zaburi 46:1.

a Rimwe na rimwe kumenya igihe itariki urubnaza ruzasomerwa ntibiba byoroshye.