Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Vladimir Khokhlov, Tatyana Shamsheva, Olga Silaeva na Eduard Zhinzhikov

3 NZERI 2020
U BURUSIYA

Abahamya bane bo mu Burusiya bahamijwe icyaha

Abahamya bane bo mu Burusiya bahamijwe icyaha

Umwanzuro w’urukiko

Ku itariki ya 3 Nzeri 2020, urukiko rwo mu mugi wa Novozybkov mu ntara ya Bryansk rwahamije icyaha abagabo babiri b’Abahamya ari bo Vladimir Khokhlov na Eduard Zhinzhikov hamwe n’abagore babiri ari bo Tatyana Shamsheva na Olga Silaeva bazira ukwizera kwabo. Buri wese yari yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu. Icyakora bahise barekurwa kuko bari bamaze icyo gihe bafunzwe bataracirwa urubanza.

Icyo twabavugaho

Vladimir Khokhlov

  • Igihe yavukiye: 1977 (Novozybkov, mu ntara ya Bryansk)

  • Ibyamuranze: Ni umukanishi. Yari mu ngabo z’igihugu mbere y’uko aba Umuhamya wa Yehova. Akunda gukina umupira w’amaguru, gusoma, kuroba no gucuranga gitari

  • Hari inshuti ye yamushishikarije kwiga Bibiliya. Mu mwaka wa 2007 yashakanye na Olga. Ubu bafite umukobwa witwa Anastasia. Umuryango wabo bose ni Abahamya ba Yehova

Tatyana Shamsheva

  • Igihe yavukiye: 1977 (Cherepovets, mu ntara ya Vologda)

  • Ibyamuranze: Ni impuguke mu by’ubukungu. Yamaze imyaka myinshi yigisha ubukungu, amategeko n’icungamari. Yabatijwe mu 1995. Akunda kwereka abandi inama z’ingirakamaro ziboneka muri Bibiliya

Olga Silaeva

  • Igihe yavukiye: 1988 (Davydovo, mu ntara ya Moscow)

  • Ibyamuranze: Ni we muto mu bana batatu bavukana. Yize ibya tekinike. Akunda kudoda, gusoma no gukina umukino w’intoki. Yakurikije urugero nyina yamuhaga maze yiga Bibiliya kandi yemera ibyo yigaga

Eduard Zhinzhikov

  • Igihe yavukiye: 1971 (Zadnya, mu ntara ya Bryansk)

  • Ibyamuranze: Akora akazi ko gusudira no gukora isuku kandi yakoreye porisi. Yabaye no mu itsinda ry’abacuranzi. Mu mwaka 1993 yashakanye na Tatyana na we wabaga muri iryo tsinda. Akunda kwandika imivugo no gucuranga gitari

  • Mu mpera z’umwaka 1990 yatangiye kwiga Bibiliya maze abona ibisubizo by’ibibazo yibazaga. Ibyo bisubizo byatumye ahindura imico mibi yagiraga kandi atangira kwita ku muryango we. Ibyo byashimishije umugore we Tatyana, Bituma na we aba Umuhamya wa Yehova

Imanza

Ku itariki ya 11 Kamena 2019 abayobozi bigabije ingo 22 z’Abahamya bo mu ntara ya Bryansk, mu Burusiya. Tatyana Shamsheva na Olga Silaeva bahise bafatwa. Buri wese yamaze amezi asaga 8 afunzwe by’agateganyo. Barekuwe muri Gicurasi 2020 basubira mu ngo zabo bategereza kuburana.

Ku itariki ya 16 Ukwakira 2019 abayobozi batangije urubanza baregamo Vladimir Khokhlov na Eduard Zhinzhikov. Nyuma y’aho urubanza rwabo rwahujwe n’ururegwamo Shamsheva na Silaeva. Nyuma y’iminsi irindwi urukiko rwategetse ko Vladimir na Eduard bafungwa by’agateganyo, none kugeza n’uyu munsi baracyafunzwe.

Shamsheva na Silaeva bagize icyo babazwa muri Raporo ya 5 y’Inteko Nyobozi. Silaeva yaravuze ati: “Mu mezi umunani namaze mfunze, niboneye ko ibigeragezo ibyo ari byo byose twahura na byo, buri gihe Yehova aduha umwuka we wera kugira ngo tubitsinde.” Shamsheva yavuganye ikizere agira ati: “Buri gihe Yehova ahora hafi yacu, akadufasha kandi akadukomeza.”

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bafunzwe n’abashobora kuzafungwa, bagakomeza kwihangana bafite ibyishimo n’amahoro.—1 Abakorinto 10:13.