20 MUTARAMA 2022
U BURUSIYA
Abahamya barindwi bo mu Burusiya bakomeje kwishingikiriza ku Muremyi wabo
Vuba aha urukiko rw’umugi wa Pechora ruri muri Repuburika ya Komi, ruzatangaza umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Abahamya ba Yehova barindwi. Abo ni Nikolay Anufriyev, Eduard Merinkov, Gennadiy Polyakevich, Aleksandr Prilepskiy, Viktor Shchannikov, Gennadiy Skutelets na Aleksandr Vorontsov. Ubushinjacyaha nta gihano burabasabira.
Uko ibintu byagiye bikurikirana
Ku itariki ya 28 Mutarama 2020
Abayobozi basatse ingo 12 z’Abahamya ba Yehova muri Repuburika ya Komi. Umuvandimwe Polyakevich na Skutelets batangiye gukurikiranwaho ibyaha
Ku itariki ya 30 Mutarama 2020
Gennadiy Polyakevich yafunzwe by’agateganyo naho Gennadiy Skutelets we afungishwa ijisho
Ku itariki ya 20-25 Gicurasi 2020
Abayobozi batangiye guhata ibibazo abandi Bahamya bo mu gace ka Pechora kugira ngo batange ubuhamya muri urwo rubanza. Hari umuvandimwe waturitse agatsi ko mu bwonko, kubera iterabwoba bashyizweho n’umugenzacyaha. Ariko ubu yarorohewe
Ku itariki ya 26 Kamena 2020
Igifungo cya Gennadiy Polyakevich cyarongerewe. Umucamanza yavuze ko Gennadiy Polyakevich ashinjwa gukora “icyaha gikomeye kandi yabigambiriye,” hakubiyemo no kuba yaravuze ko “agomba gukomeza gukorera Yehova nubwo abategetsi bamutoteza.”
Ku itariki ya 24 Kanama 2020
Abayobozi basatse izindi ngo 12 z’Abahamya ba Yehova
Ku itariki ya 10 Ugushyingo 2020
Umuvandimwe Aleksandr Prilepskiy, Aleksandr Vorontsov, Eduard, Nikolay na Viktor batangiye gukurikiranwaho ibyaha. Ibirego byabo byahurijwe hamwe n’ibya Gennadiy Polyakevich na Gennadiy Skutelets
Ku itariki ya 25 Ugushyingo 2020
Igihe Gennadiy Polyakevich yari amaze amezi 10 muri gereza, yararekuwe maze afungishwa ijisho
Ku itariki ya 27 Mutarama 2021
Nyuma yo kumara umwaka afungishijwe ijisho Gennadiy Skutelets yararekuwe
Icyo twabavugaho
Twizeye ko abavandimwe bacu bakomeje kwizera ko bazabona ineza ya Yehova kandi ko azabaha imigisha muri iki gihe no mu gihe kizaza.—Zaburi 27:13.