Soma ibirimo

Uhereye ibumuso ujya iburyo: Aleksey Budenchuk, Aleksey Miretskiy, Feliks Makhammadiyev, Gennadiy German, na Roman Gridasov

24 GASHYANTARE 2020
U BURUSIYA

Abahamya bo mu Burusiya bafashije bagenzi babo bahohotewe

Abahamya bo mu Burusiya bafashije bagenzi babo bahohotewe

Igihe Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Orenburg mu Burusiya, bamenyaga ko bagenzi babo bafungiwe muri gereza yo muri uwo mugi bakorewe ibikorwa by’iyicarubozo, bahise bajya kubasura. Abo Bahamya bafunzwe ni Aleksey Budenchuk, Gennadiy German, Roman Gridasov, Feliks Makhammadiyev na Aleksey Miretskiy. Bose bakomoka mu mugi wa Saratov uri ku ntera y’ibirometero birenga 800 uvuye mu mugi wa Orenburg.

Umuvandimwe Feliks Makhammadiyev amwenyura, nyuma y’igihe kigera hafi ku byumweru bibiri, akubiswe n’abacungagereza; yambaye umupira upfuka ibikomere

Ku itariki ya 15 Gashyantare 2020, ni bwo ibitangazamakuru bikorera kuri interineti, byatangaje ko abacungagereza bo muri gereza imwe yo mu mugi wa Orenburg bakubise bikabije Abahamya batanu bahafungiwe. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace bamaze kumenya ayo makuru, bahise bishyira hamwe maze bajya kuri iyo gereza. Babwiye abacungagereza ko ari Abahamya ba Yehova, nubwo byari kubateza akaga. Iryo tsinda ry’Abahamya ryabwiye abashinzwe umutekano ko bari bamenye ko bagenzi babo batanu bahohotewe, none bakaba bari baje kureba uko bamerewe. Abo Bahamya babajije niba Makhammadiyev agihumeka, kuko ibitangazamakuru byari byatangaje ko ari we wakomeretse bikomeye. Ikiganiro Abahamya bo mu mugi wa Orenburg bagiranye n’abashinzwe umutekano, cyamaze hafi amasaha abiri.

Abahamya bo mu mugi wa Orenburg bashyizeho itsinda ryo gufasha bagenzi babo bafunzwe n’abagore babo, ndetse n’abavoka bababuranira. Nanone buri gihe bandikira bagenzi babo bafunzwe amabaruwa yo kubatera inkunga, kandi bagatanga n’amafaranga yo kubagurira ibyokurya bitaboneka muri gereza.

Urukundo n’ubwitange by’abo bavandimwe na bashiki bacu byatangaje cyane abakozi b’iyo gereza. Biboneye ukuntu Abahamya ba Yehova bakunda bagenzi babo, nubwo baba baturuka mu duce dutandukanye kandi badasanzwe baziranye.

Kumva amakuru nk’aya birashimishije, kuko bigaragaza uko abavandimwe bacu bashyira mu bikorwa amagambo yahumetswe ari mu Baheburayo 13:3 agira ati: “Mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho mubohanywe na bo, n’abagirirwa nabi, kuko namwe ubwanyu mukiri mu mubiri.”