Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Umuvandimwe Vladimir Deshko, Yuriy Loginskiy, Yuriy Moskalev na mushiki wacu Tatyana Velizhanina

24 GICURASI 2022
U BURUSIYA

Abahamya bo mu mugi wa Sochi bakomeje gushikama nubwo urukiko rwabakatiye igifungo

Abahamya bo mu mugi wa Sochi bakomeje gushikama nubwo urukiko rwabakatiye igifungo

Ku itariki ya 28 Werurwe 2022, urukiko rw’akarere ka Khostinskiy ruri mu mugi wa Sochi, rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo umuvandimwe Vladimir Deshko, Yuriy Loginskiy, Yuriy Moskalev na mushiki wacu Tatyana Velizhanina. Umuvandimwe Deshko yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe n’amezi ane, mushiki wacu Velizhanina we yakatiwe umwaka n’amezi atanu. Bombi igifungo bakatiwe bari bakimaze bafunzwe by’agateganyo. Ubwo rero ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza. Umuvandimwe Loginskiy na Moskalev buri wese yakatiwe igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Uko ibintu byagiye bikurikirana

  1. Ku itariki ya 24 Werurwe 2021

    Bose uko ari bane barafashwe bafungwa by’agateganyo. Bashinjwa kwifatanya mu bikorwa by’ubutagondwa

  2. Ku itariki ya 26 Werurwe 2021

    Umuvandimwe Deshko na mushiki wacu Velizhanina boherejwe gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi iri ku birometero 400. Umuvandimwe Loginskiy n’umuvandimwe Moskalev bo bafungishijwe ijisho

  3. Ku itariki ya 3 Gashyantare 2022

    Umuvandimwe Deshko yararekuwe ariko afungishwa ijisho

  4. Ku itariki ya 3 Werurwe 2022

    Dosiye ye yashyikirijwe urukiko

  5. Ku itariki ya 4 Werurwe 2022

    Mushiki wacu Velizhanina yararekuwe ariko afungishwa ijisho

Ibyo twabavugaho

Twiringiye ko Yehova azakomeza gufasha abagaragu be b’indahemuka kandi akabaha ibyo bakeneye byose kugira ngo bihanganire iyi minsi y’imperuka igoye kwihanganira.—Zaburi 89:21.

a b Ntibyashobotse ko tubasha kuvugana na we.