Soma ibirimo

Uhereye ibumoso: Aleksey Budenchuk, Konstantin Bazhenov, Feliks Makhammadiyev, Aleksey Miretskiy, Roman Gridasov na Gennadiy German, mbere y’uko bafungwa

23 NZERI 2019
U BURUSIYA

Abandi Bahamya baherutse gukatirwa

Abandi Bahamya baherutse gukatirwa

Ku wa Kane, tariki ya 19 Nzeri 2019, abavandimwe batandatu bo mu mugi wa Saratov, mu Burusiya, bakatiwe igifungo bazira gusa ko ari Abahamya ba Yehova.

Umucamanza Dmitry Larin wo mu Rukiko rw’Akarere ka Leninsky mu mugi wa Saratov, yakatiye Konstantin Bazhenov na Aleksey Budenchuk igifungo k’imyaka itatu n’amezi atandatu; Feliks Makhammadiyev akatirwa imyaka itatu; Roman Gridasov, Gennadiy German na Aleksey Miretskiy bakatirwa imyaka ibiri. Uretse ibyo kandi, umwanzuro w’urukiko wavugaga ko abo Bahamya nibarangiza igifungo cyabo, bazamara indi myaka itanu batemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi. Uruhande rw’ubwunganizi ruteganya kujuririra uwo mwanzuro.

Ku itariki ya 12 Kamena 2018, ubwo abategetsi b’u Burusiya bagabaga igitero mu ngo ndwi z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Saratov, ni bwo abo Bahamya batandatu batangiye gukurikiranwa. Abo Bahamya bose bafite imiryango, kandi Budenchuk afite abana babiri bakiga. Byabaye ngombwa ko Budenchuk, Bazhenov na Makhammadiyev, bamara hafi umwaka wose bafunzwe by’agateganyo.

Mu magambo abo bavandimwe bavuze bongera ku rubanza, basubiyemo imirongo yo muri Bibiliya, kandi bavuga ko batigeze barakarira ababarega.

Ubu mu Burusiya abavandimwe bacu barindwi, bamaze gukatirwa n’inkiko. Abavandimwe na bashiki bacu basaga 250 bo mu Burusiya bakurikiranweho ibyaha, 41 barafunzwe (ubariyemo n’abafunzwe by’agateganyo), na ho 23 bafungishijwe ijisho.

Dusenga dusabira abo bavandimwe na bashiki bacu b’indahemuka kandi b’intwari bo mu Burusiya, kugira ngo ‘bakomezwe n’imbaraga zose zihuje n’ubushobozi bwayo bw’ikuzo, kugira ngo bashobore kwihangana mu buryo bwuzuye kandi bihanganire ingorane zose bafite ibyishimo.’​—Abakolosayi 1:11.