Soma ibirimo

18 GICURASI 2020
U BURUSIYA

Abanyamategeko bo muri Amerika barasaba u Burusiya gufungura Dennis Christensen

Abanyamategeko bo muri Amerika barasaba u Burusiya gufungura Dennis Christensen

Abanyamategeko babiri bo mu Nteko Ishingamategeko ya Amerika basabye ko hasohoka inyandiko yamagana akarengane igihugu cy’u Burusiya cyakoreye Dennis Christensen, kimufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Iyo ni yo nyandiko ya vuba y’abahanga mu by’amategeko, yamagana iby’u Burusiya bukorera abavandimwe bacu bubahora imyizerere yabo.

Christensen yafashwe muri Gicurasi 2017 ahita afungwa azira gusa ko yagiye mu materaniro y’Abahamya ba Yehova. Iyo nyandiko yashyizweho umukono na Eliot L. Engel na Michael T. McCaul ku itariki ya 8 Gicurasi 2020, yasabaga leta y’u Burusiya gufungura umuvandimwe wacu Christensen.

Iyo nyandiko yaravugaga ngo “Dennis Christensen ni Umuhamya wa Yehova ukomoka muri Danimarike wakatiwe igifungo k’imyaka itandatu ku itariki ya 2 Gashyantare 2019. Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika, yanenze uyu mwanzuro kandi ibona ko ari gihamya igaragaza ko u Burusiya bugira uruhare mu bikorwa byo kubuza abantu uburenganzira bwabo bw’idini.”

Ku itariki ya 25 Gicurasi 2020, Christensen azaba amaze imyaka itatu muri gereza. Ni umwe mu Bahamya ba Yehova bagera kuri 32 bafungiwe mu Burusiya, 9 muri bo bahamijwe icyaha na ho 23 bafunzwe by’agateganyo. Hari abandi bagera kuri 18 bafungishijwe ijisho. Kuva mu mwaka wa 2017, u Burusiya bwigabije ingo zigera hafi kuri 900 z’Abahamya ba Yehova. Ibyo byatumye Abahamya bagera kuri 331 batangira gukurikiranwaho ibyaha.

Abategetsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, bamaganye bakomeje ibikorwa by’u Burusiya byo gutoteza Abahamya ba Yehova.

Nubwo ibyo ba banyamategeko basabye byakorwa cyangwa ntibikorwe, tuzi ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe bacu bo mu Burusiya, bagakomeza kwihangana kandi bafite ibyishimo. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova azakuraho abantu bose ‘bashyiraho amategeko agamije guteza amakuba.’—Zaburi 94:20-23.