Soma ibirimo

Ibumoso ugana iburyo: Anatoly Razdobarov n’umugore we Greta, na Nikolay Merinov n’umugore we Liliya, mbere y’uko bakorerwa iyicarubozo n’abapolisi b’u Burusiya

10 UKWAKIRA 2021
U BURUSIYA

Abapolisi b’u Burusiya bagabye igitero ku miryango ibiri y’Abahamya

Abapolisi b’u Burusiya bagabye igitero ku miryango ibiri y’Abahamya

Ku wa Mbere tariki ya 4 Ukwakira 2021, umutwe wihariye w’abaporisi b’u Burusiya wagabye igitero ku muryango wa Anatoly na Greta Razdobarov n’uwa Nikolay na Liliya Merinov. Ibyo bitero birangwa n’ubugome byagabwe igihe abapolisi basakaga ingo 12 z’Abahamya ba Yehova bo mu mugi wa Irkutsk. Icyo gihe abapolisi bafashe abavandimwe benshi.

Mu ma saa 6:00 za mu gitondo abapolisi ni bwo binjiye ku ngufu mu nzu ya Anatoly na Greta. Abo bapolisi bakuruye imisatsi ya Greta bamujyana mu kindi cyumba, bamwambika amapingu amaboko ari inyuma kandi bakomeza kumukubita.

Muri icyo gihe Anatoly nawe bari bamuryamishije hasi, bamwambika amapingu amaboko ari inyuma kandi bakomeza kumukubita mu mutwe no mu nda. Abapolisi bamukuruye amaboko yambaye amapingu bashaka kumuhagurutsa. Ibyo byababazaga Anatoly cyane kandi akomereka ku rutugu. Bamukubise mu biganza bamusaba kwemera ibyaha no gutanga amakuru y’abandi bavandimwe. Nanone abapolisi bamukoreye iyicarubozo bamutsindagira icupa mu kibuno. Bamaze amasaha arenga umunani basaka urugo rwa Razdobarov.

Igihe abapolisi bageraga mu rugo rwa Nikolay na Liliya Merinov, babanje gukubita Nikolay ikintu kiremereye mu maso. Yahise agwa hasi maze ata ubwenge. Igihe yagaruraga ubwenge yasanze umupolisi amwicaye hejuru ari kumukubita. Uwo mupolisi yakuye Nikolay iryinyo ry’imbere. Liliya bamubyukije mu buriri bamukurura imisatsi maze bamwambika amapingu. Bakomeje kumukubita kugeza igihe bamwemereye akajya kwambara indi myenda.

Ibyo bintu by’agahomamunwa abayobozi b’u Burusiya bakoze, bihanwa n’amategeko yo mu gitabo mpanabyaha cy’u Burusiya. Nanone leta y’u Burusiya iri mu miryango mpuzamahanga myinshi irwanya iyicarubozo. Icyakora iyo miryango ibiri yifashishije inkiko zo muri icyo gihugu n’inkiko mpuzamahanga izarega leta kugira ngo irenganurwe.

Ku munsi wakurikiye uwo abapolisi basatseho ingo 12 z’Abahamya bo mu mugi wa Irkutsk bakanakorera iyicarubozo imiryango ibiri, abavandimwe na bashiki bacu barenga 300 baje mu rukiko rw’akarere ka Oktyabrskiy ruri mu mugi wa Irkutsk, baje gushyigikira bagenzi babo batandatu bari bafunzwe by’agateganyo

Nyuma y’iminsi ibiri bamaze gusaka, urukiko rwategetse ko Abahamya batandatu bafungwa by’agateganyo. Abo ni: Yaroslav Kalin, Sergey Kosteev, Nikolay Martynov, Mikhail Moish, Aleksey Solnechny na Andrey Tolmachev. Abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 300 bajyaga mu rukiko gushyigikira bagenzi babo bahuje ukwizera batotezwa.

Bavandimwe na mwe bashiki bacu bo mu Burusiya, twemeranya n’amagambo yahumetswe Pawulo yandikiye Abatesalonike agira ati: “tubirata mu matorero y’Imana bitewe no kwihangana kwanyu no kwizera mwagize mu bitotezo byose no mu mibabaro yanyu.”—2 Abatesalonike 1:4.