Soma ibirimo

Abaporisi bo mu rwego rushinzwe iperereza bagaba igitero mu ngo z’Abahamya bo mu gace ka Nizhny Novgorod muri 2019

15 NYAKANGA 2020
U BURUSIYA

Abashinzwe umutekano bigabije ingo z’abavandimwe bacu

Abashinzwe umutekano bigabije ingo z’abavandimwe bacu

Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo mu Burusiya, avuga ko ku itariki ya 13 Nyakanga 2020, abashinzwe umutekano bigabije ingo 110 z’Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Voronezh bitwaje intwaro. Kuva ibikorwa byacu byahagarikwa mu mwaka wa 2017, ni ubwa mbere abayobozi bo muri icyo gihugu bagabye ibitero mu ngo nyinshi z’Abahamya ku munsi umwe. Abavandimwe bacu babiri, ari bo Aleksandr Bokov na Dmitrii Katyrov, bakubiswe bazira ko banze gutanga urufunguzo rufungura terefoni zabo.

Urukiko rwo mu ntara ya Leninsky muri Voronezh ni rwo rwahaye abo bantu bashinzwe umutekano uburenganzira. Bigabije ingo z’Abahamya bo mu migi irindwi n’uduce dutandukanye. Hari abavandimwe bajyanywe ku biro bishinzwe iperereza kugira ngo bahatwe ibibazo.

Bukeye bwaho, ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, urukiko rwo muri Leninsky rwemeje ko Abahamya icumi bafungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 2020. Abo ni Aleksei Antiukhin ufite imyaka 44, Sergey Bayev ufite imyaka 47, Iurii Galka ufite imyaka 44, Valeriy Gurskiy ufite imyaka 56, Vitalii Nerush ufite imyaka 41, Stepan Pankratov ufite imyaka 24, Igor Popov ufite imyaka 54, Evgenii Sokolov ufite imyaka 44, Mikhail Veselov ufite imyaka 51 na Anatoliy Yagupov ufite imyaka 51.

Nubwo ibitangazamakuru dukesha iyi nkuru byavuze ko ari ingo 110 zagabweho ibitero, kugeza ubu imiryango 100 y’Abahamya ni yo imaze kwemeza ko ingo zabo zasatswe. Uwo mubare ushobora kwiyongera, kubera ko kumenya amakuru y’abavandimwe bose byabayeho bigoye, kandi terefoni na mudasobwa byabo bikaba byarafatiriwe icyo gihe.

Ibitero nk’ibyo byaherukaga kubaho ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, ubwo abayobozi basakaga ingo 50 z’Abahamya mu gace ka Transbaikal. Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwafata umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byacu mu mwaka wa 2017, ingo zisaga 1.000 zimaze kugabwaho ibitero.

Ntidutangazwa n’ibikorwa bya kinyamaswa bikorerwa abavandimwe bacu bo mu Burusiya n’ahandi, kuko Bibiliya yari yarabihanuye. Dukomeje gusenga dusabira abo bavandimwe, twiringiye ko Yehova azabafasha gukomeza kuba indahemuka.—1 Petero 4:12-14, 19.