7 KANAMA 2019
U BURUSIYA
Abashinzwe umutekano mu Burusiya bigabije ingo z’Abahamya zisaga 600
Mu gihe kirenga umwaka n’amezi atandatu, abaporisi b’u Burusiya n’abakora mu rwego rushinzwe ubutasi muri icyo gihugu, bagabye ibitero mu ngo z’Abahamya zigera ku kuri 613. Kuva muri Mutarama 2019, abayobozi bo muri icyo gihugu bigabije ingo 332. Uwo ni umubare munini ugereranyije n’ingo 281 zagabweho ibitero mu mwaka wa 2018.
Mu mezi make ashize, abayobozi barushijeho kwibasira Abahamya ba Yehova. Muri Kamena, ingo zagabweho ibitero ni 71, naho muri Nyakanga ziba 68. Ugereranyije mu mwaka wa 2018, ingo zagabwagaho ibitero buri kwezi wasanga zigera kuri 23,4.
Iyo abagize inzego z’umutekano bagabaga ibyo bitero mu ngo z’Abahamya, bazaga bipfutse mu maso kandi bitwaje intwaro. Rimwe na rimwe, wasangaga batunga imbunda Abahamya b’abana n’abageze mu za bukuru, nk’aho ari abagizi ba nabi. Ibyo ntibitangaje kuko hari abantu bibaza impamvu ubutegetsi bw’u Burusiya bukora ibintu nk’ibyo. Urugero, Dogiteri Derek H. Davis wahoze ayobora kaminuza ya Baylor, yigisha ibirebana n’imikoranire y’amadini na guverinoma, yaravuze ati: “Kuba u Burusiya butoteza Abahamya ba Yehova b’abanyamahoro, na byo ubwabyo ni ubutagondwa.”
Ikibabaje ni uko, uko ibyo bitero bigabwa ku bavandimwe bacu byiyongera, ari na ko umubare w’abakurikiranwa n’inkiko ugenda wiyongera. Kugeza ubu, mu Burusiya no muri Crimée hari Abahamya 244 bakurikiranweho ibyaha. Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2018, uwo mubare wikubye inshuro zirenga ebyiri, uvuye ku 110. Muri abo Bahamya bose uko ari 244, 39 muri bo barafunzwe, 27 bafungishijwe ijisho, naho abasaga 100 nta mudendezo usesuye bafite.
Nubwo bagenzi bacu bakomeje kwibasirwa n’abayobozi b’u Burusiya, ‘ntiduhungabanywa n’ayo makuba.’ Ahubwo duterwa inkunga no kumva inkuru zigaragaza ko abo bavandimwe na bashiki bacu, bakomeje kubera Imana indahemuka kandi bakihangana. Ibyo bituma dusingiza Yehova kandi tukamushimira kuba asubiza amasengesho tumutura tubasabira, kandi twiringiye tudashidikanya ko azakomeza kubafasha.—1 Abatesalonike 3:3, 7.