Soma ibirimo

Umuvandimwe Igor Avramenko, uherutse gupfa, ari kumwe n’umugore we Yelena

30 WERURWE 2020
U BURUSIYA

Abasirikare b’u Burusiya basatse urugo rw’Umuhamya wapfuye

Abasirikare b’u Burusiya basatse urugo rw’Umuhamya wapfuye

Ku itariki ya 23 Werurwe 2020, mu karere ka Khabarovsk, abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi, bagiye gusaka urugo rw’Umuhamya witwaga Igor Avramenko. Uwo Muhamya yari amaze iminsi 6 apfuye azize indwara y’umutima, kandi abo basirikare bangije ibintu byinshi. Abo basirikare beretse umugore we Yelena ikemezo cyo gusaka, cyanditseho izina ry’umugabo we, kandi bafatiriye mudasobwa, kamera n’ibindi bintu bwite by’uwo mupfakazi.

Mu gitondo cy’uwo munsi, abakozi b’inzego zishinzwe umutekano bagiye aho Yelena akorera bamujyana imuhira, asanga umugenzacyaha Stanislav Grebenkin amutegereje afite ikemezo cyo gusaka. Yelena yamenyesheje uwo mugenzacyaha ko umugabo we yari aherutse gupfa. Yavuze ko ibyo abizi, ariko amubwira ko nta cyamubuza gusaka kubera ko abategetsi batanze ikemezo cyo gusaka bataramenya ko umuvandimwe Avramenko yapfuye.

Uwo mugenzacyaha yabeshye Yelena ko abo basirikare bari gusaka byo kurangiza umuhango, kandi ko byari ngombwa “kugira ngo bafunge idosiye, ibikwe mu madosiye y’urwego rushinzwe ubutasi.” Icyakora, batangiye guterera ibintu byose hejuru bangiza byinshi.

Mu karere ka Khabarovsk, hari Abahamya 10 bakurikiranywe n’inkiko. Nubwo abategetsi bakomeza kugerageza kubuza abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya gukorera Imana, tuzi ko ‘nibakomeza gutuza no kurangwa n’ikizere,’ bakiringira Yehova Data udukunda, bazakomera.—Yesaya 30:15.