24 WERURWE 2021
U BURUSIYA
Abavandimwe bane bo mu mugi wa Smolensk bakomeje kwihanganira ibitotezo no gufungwa bazira ukwizera kwabo
AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanje ubujurire
Ku itariki ya 31 Kanama 2021, urukiko rw’intara ya Smolensk rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Deshko, Korolyov na Shalev. Igifungo bari barakatiwe kizakomeza. Ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.
Urukiko rwo mu Burusiya rwahamije abavandimwe batatu icyaha cy’“ubutagondwa”
Ku itariki ya 23 Mata 2021, urukiko rw’akarere ka Smolensk rwatangaje umwanzuro warwo, rwemeza ko Yevgeniy Deshko, Ruslan Korolyov na Valeriy Shalev bahamywa n’icyaha. Umuvandimwe Korolyov na Shalev bahawe igifungo gisubitse k’imyaka itandatu n’igice. Naho umuvandimwe Deshko we yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka itandatu.
Icyo twabavugaho
Yevgeniy Deshko
Igihe yavukiye: 1989 (mu mugi wa Sochi)
Ibimuranga: Yakoraga akazi ko kuvura akoresheje masaje, yari umushoferi kandi yakoraga ibijyanye n’amashanyarazi. Yavukiye mu muryango w’Abahamya ba Yehova. Amaze gusobanukirwa neza ibyo Bibiliya yigisha yanze kujya mu gisirikare. Yabatijwe mu mwaka wa 2012. Kuva mu mwaka wa 2012 kugeza mu mwaka wa 2014, yakoze imirimo ya gisivire isimbura iya gisirikare aho yakoraga mu bitaro imirimo itari yo kuvura
Ruslan Korolyov
Igihe yavukiye: 1982 (mu mugi wa Smolensk)
Ibimuranga: Akiri muto yakundaga kwiga uko bakanika ibikoresho bya eregitoronike. Nyuma yaho yaje kuba umukanishi. Yabaye umusirikare mu ngabo z’u Burusiya. Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova kandi byatumye abona ihumure. Yabatijwe mu mwaka wa 2004
Viktor Malkov
Igihe yavukiye: 1959 ( mu mugi wa Smolensk)
Ibimuranga: Yari umukanishi kandi yakoze akazi ko kubaza no gukora ibisenge by’amazu. Yashakanye na Vera mu mwaka wa 1992. Akiri muto yakundaga gukina umupira w’amaguru. Yitaga ku muvandimwe we ufite ubumuga bwo kutabona
Yamaze imyaka irindwi muri gereza bitewe n’uko yagiraga urugomo. Kandi haburaga gato ngo atandukane n’umugore we. Nyuma yo kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, yabaye umunyamahoro, akubahiriza amategeko kandi aba umugabo mwiza. Yabatijwe mu mwaka wa 2008. Yapfuye ku itariki ya 25 Mata 2020
Valeriy Shalev
Igihe yavukiye: 1977 (Yartsevo)
Ibimuranga: Yize Icyongereza akiri umusore. Arangije kwiga mu ishuri rya gisirikare, yimukiye mu burasirazuba bw’u Burusiya aho yakoraga akazi ko gucunga umutungo wa gisirikare. Amaze kuva mu gisirikare yabaye umujyamana mu by’icungamutungo. Mu mwaka wa 1999, yashakanye na Svetlana bari baramenyanye bakiri ku ishuri. Svetlana yari afite umuhungu w’imyaka ine kandi bafatanya kumurera. Aracyakunda gukina umupira w’amaguru no kwiruka
Nyina yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova maze akajya amubwira ibyo yabaga yize. Yagerageje guca nyina intege amubwira ko ibyo yigaga atari ukuri, ariko amaherezo aza kwibonera ko ari ukuri. Yabatijwe mu mwaka wa 2002
Urubanza
Abavandimwe bo mu mugi wa Smolensk batangiye gutotezwa mbere y’uko Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya ruhagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 2017. Ku itariki ya 18 Ukuboza 2016, abaporisi 15 bitwaje intwaro barogoye amateraniro yaberaga mu Nzu y’Ubwami yo mu mugi wa Smolensk. Ayo materaniro yari yajemo abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 60. Mu gihe icyo gitero cyari gikomeje abaporisi bashyize mu Nzu y’Ubwami ibitabo leta yavugaga ko birimo “ibitekerezo by’ubutagondwa”, maze babeshya ko babihasanze.
Mu mwaka wa 2018 n’uwa 2019 abayobozi bakomeje gusaka ingo z’abavandimwe na bashiki bacu, bafata bamwe muri bo abandi barabafunga. Ku itariki ya 25 Mata 2019 abaporisi bigabije ingo nyinshi kandi bafata Ruslan Korolyov, Valeriy Shalev na Viktor Malkov babajyana muri kasho. Viktor yabwiye abaporisi ati: “Mbere y’uko mba Umuhamya wa Yehova nafunzwe imyaka irindwi nzira kurwana. None ubu koko murashaka kumfunga munziza . . . kubwiriza ubutumwa bwiza?”
Umuvandimwe Yevgeniy Deshko yarafashwe kandi arafungwa nyuma y’iminsi abandi bafunzwe. Yevgeniy yaravuze ati: “Nabonye ko ari nge utahiwe bituma nitegura.” Yakomejwe n’amagambo Yehova yabwiye Yosuwa agira ati: “Gira ubutwari kandi ukomere. Ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Yehova Imana yawe ari kumwe nawe aho uzajya hose.” (Yosuwa1:9). Yevgeniy yaravuze ati: “Muri ayo magambo, Yehova adusaba kugira ubutwari kandi adusezeranya ko azadufasha.”
Ruslan yavuze ko igihe yari muri gereza yatekerezaga ku magambo ya Yesu ari muri Matayo 6:34. Aho kugira ngo atekereze ku byashoboraga kumubaho, Ruslan yaravuze ati: “Nahugiraga mu kwandika amabaruwa, gusoma Bibiliya no kuganira n’izindi mfungwa ibyerekeye Bibiliya. Ubwo rero sinigeze mpangayika cyangwa ngo nshike intege.”
Muri Werurwe 2020, umugenzacyaha wo mu rwego rushinzwe iperereza, witwa G. P. Bezrukov, yagabanyije ibyo abo bavandimwe bane bari babujijwe kandi igihano cyo gufungishwa ijisho bari barakatiwe agikuraho. Bamaze umwaka wose bari muri gereza cyangwa bafungishijwe ijisho. Abavandimwe bararekuwe kubera ko igihe bari muri gereza bakomeje kubaha abayobozi, bakomeza kurangwa n’ikizere. Umugenzacyaha yari azi neza ko kuba yarabarekuye, bitari kubangamira akazi ke kandi ko nta we bari kugirira nabi cyangwa ngo babangamire iperereza.
Ikibabaje ni uko nyuma yaho Viktor yahise apfa. Abantu benshi batekereza ko Viktor yarwaye cyane bikamuviramo gupfa bitewe no kuba yarafungiwe ahantu habi, n’imihangayiko yahuye na yo igihe bamukoragaho iperereza.
Ruslan, Valeriy na Yevgeniy biyemeje kwigana Viktor, maze bagakomeza kubera Yehova indahemuka nubwo bapfa. Ubucuti bafitanye na Yehova bwabafashije kwihanganira ibitotezo no gukomeza kurangwa n’ibyishimo.
Valeriy yaravuze ati: “Kuba narafunzwe byatumye ndushaho kuba inshuti ya Yehova kurusha mbere hose. Nsoma Bibiliya buri gihe. Muri gereza si ahantu umuntu yakwifuza kuba, ariko ubuzima burakomeza. Gusa ku basenga Yehova bo arabafasha bagakomeza kwihangana.”
Yevgeniy avuga ko ubu yarushijeho kwemera ko Yehova adufasha. Yaravuze ati: “Nemera ko Data wo mu ijuru adufasha cyanecyane iyo duhanganye n’ibigeragezo bikomeye. Ubu singihangayikishwa cyane n’ibigeragezo nshobora kuzahura na byo mu gihe kiri imbere.”
Yevgeniy yongeyeho ati: “Niyemeje gukomeza gukora ibyo nshoboye byose kugira ngo nihanganire izo ngorane zose kandi nkomeze kuba indahemuka, uko umwanzuro w’urukiko uzaba umeze kose. ”
Tuzi ko Yehova azakomeza gufasha abo bavandimwe n’imiryango yabo, bagakomeza kwihangana bafite ibyishimo muri ibi bihe bikomeye.—2 Abatesalonike 3:5.