Soma ibirimo

Umurongo wo hejuru (ibumoso ugana iburyo): Umuvandimwe Boris Burylov, Aleksandr Inozemtsev Umurongo wo hasi (ibumoso ugana iburyo): Umuvandimwe Viktor Kuchkov, Igor Turik, Yuriy Vaag

21 MATA 2021
U BURUSIYA

Abavandimwe batanu bo mu mugi wa Perm mu Burusiya bakomeje kugira ubutwari n’ibyishimo nubwo bagabwaho ibitero

Abavandimwe batanu bo mu mugi wa Perm mu Burusiya bakomeje kugira ubutwari n’ibyishimo nubwo bagabwaho ibitero

AMAKURU MASHYA | Urukiko rwo mu Burusiya rwanze ubujurire bw’abavandimwe

Ku itariki ya 23 Kanama 2021 urukiko rwo mu gace ka Perm rwanze ubujurire bw’umuvandimwe Boris Burylov, Aleksandr Inozemtsev, Viktor Kuchkov, Igor Turik, na Yuriy Vaag. Igifungo bari bakatiwe kizakomeza. Ubu ntibizaba ngombwa ko bajyanwa muri gereza.

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2021, urukiko rw’akarere rwo mu mugi wa Perm, rwatangaje umwanzuro w’urubanza rw’umuvandimwe Boris Burylov, Aleksandr Inozemtsev, Viktor Kuchkov, Igor Turik na Yuriy Vaag. Umuvandimwe Turik yakatiwe igifungo gisubitse k’imyaka irindwi. Abandi bavandimwe bane bo bakatirwa igifungo gisubitse k’imyaka ibiri n’igice.

Icyo twabavugaho

Boris Burylov

  • Igihe yavukiye: 1941 (Sevastopol)

  • Ibimuranga: Yakuriye mu gace ka Perm. Yabonye impamyabumenyi mu buhinzi. Akiri umwana, nyina yakundaga kumusomera Bibiliya. Mu myaka ya 1990 yabonye Bibiliya yuzuye. Yabatijwe mu mwaka wa 1996

Aleksandr Inozemtsev

  • Igihe yavukiye: 1972 (Kostanay)

  • Ibimuranga: Yari umusirikare. Nanone yakoze mu by’amashanyarazi n’ubukanishi. Ubu akora mu kwita ku nyubako no kuzivugurura. Amaze gusoma Bibiliya no kuyigana n’Abahamya ba Yehova yasobanukiwe bimwe mu bibazo yahoraga yibaza, cyanecyane yamenye impamvu abantu bahura n’akarengane ndetse n’urupfu. Yabatijwe mu mwaka wa 1996. Yashakanye na Olesya mu mwaka wa 2017. Bafite umukobwa. Aleksandr akunda gushushanya, gukina hoke no kuroba

Viktor Kuchkov

  • Igihe yavukiye: 1967 (Svetlitsa)

  • Ibimuranga: Kuva akiri muto yakundaga gukora imitako mu biti. Yize ibyo gushongesha ibyuma kandi akora akazi ko gutegura ibishushanyo mbonera. Akunda kuroba no gukina vole. Yashakanye na Tanya mu mwaka wa 1988. Bafite umukobwa umwe. Yashishikazwaga no kwiga ibyerekeye Imana. Mu mwaka wa 1993 yarabatijwe aba Umuhamya wa Yehova

Igor Turik

  • Igihe yavukiye: 1968 (Nelidovo)

  • Ibimuranga: Akora akazi ko gufotora, agakora n’ibishushanyo mbonera by’amazu. Ahagana mu mwaka wa 1990, yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Yashimishijwe n’ukuntu ibivugwa muri Bibiliya bihuza. Yabatijwe mu mwaka wa 1998. Yashatse mu mwaka wa 2002, afite umuhungu n’umukobwa. Akunda gufotora, gufata videwo no gukora amaradiyo

Yuriy Vaag

  • Igihe yavukiye: 1975 (Lesosibirsk)

  • Ibimuranga: Yize ibyo gukoresha imashini ikoreshwa mu bwubatsi. Ubu akora iby’amashanyarazi no kwita ku nyubako. Igihe yari umusirikare, mushiki we yamubwiye ibirebana n’ibyo Bibiliya yigisha. Yabonye ukuntu Bibiliya yafashije mushiki we kuba umuntu mwiza, na we yiyemeza kuyiga. Yabatijwe mu mwaka wa 1996. Yashakanye na Svetlana mu mwaka wa 1996. Bafite umukobwa n’umuhungu

Urubanza

Ku itariki ya 17 Nzeri 2018, abasirikare bo mu rwego rushinzwe ubutasi hamwe n’abasirikare bihariye basatse ingo zo mu gace ka Perm. Basatse byibura ingo icumi z’Abahamya. Igihe basakaga bafatiriye terefone, amafaranga n’ibindi bikoresho bya eregitoronike. Viktor na Igor bamaze iminsi myinshi bafunzwe by’agateganyo, nyuma yaho bamara amezi agera kuri ane bafungishijwe ijisho. Ubu bose bafite ibyo basabwe n’urukiko bagomba kubahiriza. Amazina yabo yashyizwe ku rutonde rw’abo u Burusiya bwise “intagondwa.”

Buri wese muri aba bavandimwe batanu akomeje kugaragaza ubutwari ndetse ibyishimo nubwo bahanganye n’ibitotezo.

Yuriy yavuze ko asigaye asenga Yehova kenshi. Nanone atekereza cyane ku buryo Yehova amufasha kandi akamukomeza. Yagize ati: “Amagambo yo muri Yosuwa 1:7 yatumye ntuza. Nabonyemo inama nari nkeneye. Niboneye ko Yehova yamfashije kandi ko anyitaho.”

Viktor yavuze ko gutekereza ku muryango wa Yehova byamufashije gukomeza gutuza muri ibi bigeragezo. Yagize ati: “Natekereje ukuntu Yehova akomeye, umuryango we wo ku isi n’uwo mu ijuru, umuryango w’abavandimwe wo hirya no hino ku isi, ukuntu umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse no ntekereza no ku nyigisho z’ukuri zo mu ijambo ry’Imana. Ibyo byose byatumaga ntitekerezaho. Nuko nkumva ntuje.”

Igor amaze gusubira mu rugo yajyaga atera urwenya ku byamubayeho. Yaravuze ati: Igihe nari mfunzwe umukobwa wange yanshushanyirije ifoto ya paradizo kugira ngo antere inkunga. Ariko abayobozi ba gereza banze ko ayinyoherereza. Umugore wange yambwiye ko abo bayobozi bitegereje cyane iyo foto nuko barayimusubiza. Baramubwiye bati: ‘Ntitwayemera, wagira ngo ni igishushanyo azatorokeraho.’” Igor yakomeje agira ati: “Ibyo abo bayobozi bavuze ni ukuri. Isi nshya [ni] ‘uburyo bwiza bwo gutoroka’ iyi si mbi.”

Twizeye ko Yehova azakomeza gukoresha umwuka we wera agafasha abo bavandimwe n’imiryango yabo. Tuzi ko azakomeza kubaha imbaraga bakeneye.—Abefeso 3:20.