Soma ibirimo

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Abavandimwe bacu Viktor Bachurin, Aleksandr Kostrov na Artur Netreba

27 MATA 2021
U BURUSIYA

Abavandimwe batatu bo muri Lipetsk bashobora kuburanishwa nyuma yo kumara amezi asaga icumi bafunzwe by’agateganyo

Abavandimwe batatu bo muri Lipetsk bashobora kuburanishwa nyuma yo kumara amezi asaga icumi bafunzwe by’agateganyo

Igihe urubanza ruzasomerwa

Urukiko rwo mu karere ka Sovetskiy, mu mugi wa Lipetsk, vuba aha ruzasoma umwanzuro w’urubanza ruregwamo abavandimwe batatu ari bo Viktor Bachurin, Aleksandr Kostrov na Artur Netreba. a

Icyo twabavugaho

Viktor Bachurin

  • Igihe yavukiye: 1962 (Pavlovsky Posad, mu gace ka Moscou)

  • Ibimuranga: Afite umugore, abana babiri n’umwuzukuru. Yatangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova mu mwaka wa 1990, abatizwa mu mwaka wa 1992. Kugeza ubu, ni we Muhamya wa Yehova wenyine uri mu muryango we

Aleksandr Kostrov

  • Igihe yavukiye: 1961 (Sortavala, Repubulika ya Karelia)

  • Ibimuranga: Yakoze akazi ko gutwara indege, akora mu bijyanye na gazi, gusudira n’iby’amashanyarazi. Yashakanye na Larisa mu mwaka wa 1997. Bafite abana babiri. Ubu ari mu kiruhuko k’izabukuru kandi akunda kuroba. Yabatijwe mu mwaka wa 2002, amaze kwibonera akamaro ko gukurikiza amahame ya Bibiliya

Artur Netreba

  • Igihe yavukiye: 1978 (Glodeni, muri Moludaviya)

  • Ibimuranga: Yashakanye na Svetlana mu mwaka wa 1995, akaba afite umukobwa umwe. Umuryango we wimukiye mu mugi wa Lipetsk bagiye gushaka akazi. Akora mu by’ubucuruzi. Yemeye adashidikanya ko gukurikiza amahame ya Bibiliya bituma umuntu agira ubuzima bwiza nuko abatizwa mu mwaka wa 2000

Urubanza

Ku itariki ya 2 Ukuboza 2019, abayobozi bo mu mugi wa Lipetsk bigabije ingo zirindwi z’Abahamya barazisaka. Abavandimwe bacu ari bo Viktor Bachurin, Aleksandr Kostrov na Artur Netreba barafashwe. Abakora mu rwego rw’ubutasi babashinje ko bakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwica itegeko nshinga bitewe n’uko bifatanya mu materaniro bagakora n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ukwizera kwabo. Abo bavandimwe bamaze amezi arenga icumi bafunzwe by’agateganyo.

Aleksandr yiboneye ko ubucuti yari afitanye na Yehova bwarushijeho gukomera igihe yari afunzwe. Yagize ati: “Iyo uri mu bigeragezo nk’ibi, wibonera ko Yehova akuri hafi kandi ko ari we uguha ubufasha ukeneye.”

Artur yasobanuye icyo yiyemeje gukora agira ati: “Sinzigera mbura ibyishimo cyangwa ngo ntakaze ikizere. Ngerageza kwibuka ko ibyo byose ari iby’akanya gato kandi ko Data wo mu ijuru Yehova azampumuriza. Ahantu hose mba ndi, mbona uburyo bwo kuvuganira Imana yacu yera Yehova.”

Viktor yagize ati: “Yehova yagaragaje ko ari we nshuti yange iruta izindi zose igihe nari mu bihe bikomeye. Niboneye urukundo Yehova ankunda.”

Viktor ashimira cyane abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kwita ku mugore we utari Umuhamya, igihe Viktor yari afunzwe. Yaravuze ati: “Umugore wange yishimiye cyane urukundo bashiki bacu bamugaragarije. Nizera ntashidikanya ko umuryango wange wiboneye ko Abahamya ba Yehova bakundana.”

Twizera ko Yehova azakomeza guhumuriza abavandimwe bacu bo mu Burusiya ndetse n’abo mu bindi bihugu bakomeje gutotezwa.—Yesaya 51:12.

a Hari igihe kumenya igihe urubanza ruzasomerwa biba bidashoboka.