Soma ibirimo

Ingoro ya Hofburg i Vienne muri Otirishiya, aho Umuryango uharanira umutekano n’ubutwererane mu Burayi wateraniye ku itariki ya 12 Werurwe 2020 wiga ku kibazo cy’Abahamya ba Yehova batotezwa

1 GICURASI 2020
U BURUSIYA

Abayobozi b’u Burayi baramagana u Burusiya bukomeje guhohotera Abahamya ba Yehova

Abayobozi b’u Burayi baramagana u Burusiya bukomeje guhohotera Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 12 Werurwe 2020, ibihugu bisaga 30 by’i Burayi byamaganye u Burusiya, kuko buhohotera Abahamya bagenzi bacu, bukabakorera ibya mfura mbi. Amahanga yamaganye u Burusiya, mu nama y’umuryango uharanira umutekano n’ubutwererane mu bihugu by’u Burayi. Mu byo uwo muryango ushinzwe, harimo no kubungabunga uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu itangazo ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi hamwe n’ibindi bihugu 6 byagejeje kuri uwo muryango uharanira umutekano, byagize biti: “Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje guhangayikishwa cyane n’uko Abahamya ba Yehova bo mu Burusiya bakomeje gutotezwa, ingo zabo zikagabwaho ibitero, bagafungwa nta mpamvu, bagakurikiranwa mu nkiko, kandi bagakatirwa igifungo k’imyaka igera kuri 7. Nanone duhangayikishijwe cyane n’amakuru ya vuba aha, agaragaza ko Abahamya ba Yehova benshi bakorewe iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibi aho bafungiye cyangwa mbere y’uko bafungwa. Bahohoterwa n’abarinzi ba gereza cyangwa abashinzwe umutekano.”

Ambasaderi w’u Bwongereza muri uwo muryango, Bwana Neil Bush, yaravuze ati: “Muri Nyakanga 2017 Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Burusiya rwemeranyijwe n’ikemezo cy’urukiko rwo hasi, rwemeza ko Abahamya ba Yehova ari ‘intagondwa.’ Urwo rukiko rwatumye ibikorwa by’abaturage b’u Burusiya bagera ku 175.000 byo kuyoboka Imana mu mahoro bihinduka ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi rwatesheje agaciro uburenganzira bwo kugira umudendezo mu by’idini butangwa n’itegeko nshinga ry’u Burusiya, n’indi myanzuro myinshi y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.” Yakomeje agira ati: “Kuva icyo kemezo cy’urukiko cyafatwa, twiboneye ukuntu umubare w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya bafungwa, abakorwaho iperereza n’abajyanwa mu nkiko wiyongereye. Twongeye gushimangira ko duhangayikishijwe cyane n’amakuru avuga ko Abahamya ba Yehova bakorerwa iyicarubozo, bagakorerwa n’ibindi bikorwa bibi.”

Ibikorwa by’ihohotera abo bayobozi b’u Burayi bavugaga, hakubiyemo ibyabaye ku itariki ya 6 Gashyantare 2020, ubwo Abahamya 5 bakubitwaga. Abacungagereza bo mu Burusiya bakubise abavandimwe bacu, ari bo: Aleksey Budenchuk, Gennadiy German, Roman Gridasov, Feliks Makhammadiyev na Aleksey Miretskiy. Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zagize ziti: “Bose barabakomerekeje cyane, kandi umwe [Feliks Makhammadiyev] yajyanywe mu bitaro. Nanone ku itariki ya 10 Gashyantare 2020, hari amakuru avuga ko Vadim Kutsenko yakorewe iyicarubozo mbere y’uko afungwa, kandi ko abashinzwe umutekano bamukubise, bakamunigagura kandi bakamufatisha amashanyarazi, bamusaba gutanga amakuru yerekeye abandi Bahamya ba Yehova.”

Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zavuze ko “ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ihohotera ari ukurengera bikabije uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gutesha umuntu agaciro no kumwambura icyubahiro ke. Ibikorwa by’iyicarubozo bihabanye n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, cyanecyane Amasezerano Mpuzamahanga Agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Politiki, Amasezerano y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye abuzanya ibikorwa by’iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa cyangwa bitesha abantu agaciro, kandi ayo masezerano yose u Burusiya bwayashyizeho umukono.”

Nanone abayobozi b’u Burayi bagaragaje ko ibikorwa u Burusiya bukorera Abahamya ba Yehova, binyuranye n’ibyo leta y’u Burusiya yari yarijeje Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ko abavandimwe na bashiki bacu bemerewe kuyoboka idini ryabo mu mudendezo muri icyo gihugu.

Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zagize ziti: “Ku itariki ya 20 Mata 2017, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwasheshe ikicaro cy’Abahamya ba Yehova n’indi miryango yose bakoresha mu rwego rw’amategeko, rubashinja ‘ibikorwa by’ubutagondwa.’ Nyuma yaho, twagiye twumva intumwa z’u Burusiya muri uyu muryango zivuga ko Abahamya ba Yehova bafite uburenganzira bwo kuyoboka idini ryabo, ko nta wububavutsa, kandi ko bafite uburenganzira bwo gukurikiza imyizerere y’idini ryabo. Icyakora, dukomeje kumva amakuru menshi avuga ko ingo z’Abahamya ba Yehova zigabwaho ibitero, bagafungwa nta mpamvu kandi bagakurikiranwa n’inkiko.”

Abayobozi b’u Burayi bavuze ko “uhereye igihe imiryango yo mu rwego rw’idini y’Abahamya ba Yehova yaseswaga mu Burusiya, ingo zabo 869 zarasatswe, abantu 26 ubu barafunzwe, 23 bafungishijwe ijisho, 316 bashinjwe ibyaha na ho 29 bamaze gukatirwa n’inkiko.”

Ambasaderi Bush yaravuze ati: “Dukurikije iyo mibare tumaze kumva, biragaragara ko icyo Abahamya ba Yehova bakora cyose kerekeranye n’ukwizera kwabo gishobora gutuma inzu zabo zisakwa, bagafungwa igihe kirekire kandi bagakurikiranwa n’inkiko. Ukurikije ukuntu ingo z’Abahamya zigabwaho ibitero ku munsi umwe kandi mu mugi umwe, ukareba n’umubare wazo, ubona ko ari ibintu biba byakozwe kuri gahunda, bigakorwa n’abantu bafite umugambi wateguwe neza wo kwibasira Abahamya.”

Impuguke mu birebana n’umudendezo mu by’idini, na zo zamaganye ibyo u Burusiya bukorera Abahamya ba Yehova. Dogiteri Gudrun Kugler, umunyamategeko wo muri Otirishiya, akaba umunyapolitiki n’umuhanga muri tewolojiya muri Kiliziya Gatolika, yagize icyo avuga ku itangazo ry’intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, agira ati: “Ibintu byarushijeho kuzamba guhera muri Mata 2017, igihe Abahamya ba Yehova bacibwaga mu Burusiya. . . . Abahamya ba Yehova bakatirwa n’inkiko mu Burusiya, baba bashinjwa kwica itegeko rirwanya ubutagondwa ryanenzwe cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ko ‘ridasobanutse neza kandi ridafututse.’ Kwitwa Umuhamya wa Yehova byonyine kandi ukayoboka idini ryawe, uri iwawe wenyine, na byo birahagije ngo ukatirwe igifungo hakurikijwe ingingo ya 282.2. . . . Ibikorwa byo guhutaza Abahamya ba Yehova no kubatoteza mu Burusiya, no gutoteza andi madini yose matomato, bigomba guhagarara!”

Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi zavuze ko u Burusiya n’ibindi bihugu byose bigize uwo muryango, “bifite inshingano yo gufata ingamba zo gukumira ibikorwa by’iyicarubozo, ababikoze bagashyikirizwa inkiko, abakorewe ibyo bikorwa na bo bakamenyekana kandi bagahabwa impozamarira.” Zakomeje zigira ziti: “Turasaba leta y’u Burusiya gukora iperereza risesuye kuri ayo makuru yose mu maguru mashya, kugira ngo umuntu wese wagize uruhare muri ibyo bikorwa cyangwa uwamuhishiriye bashyikirizwe ubutabera. . . . Turasaba abategetsi gutesha agaciro ibirego byose abantu barezwe bagakatirwa barengana, bazira ko bakora ibintu bemererwa n’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Turasaba leta y’u Burusiya gukurikiza amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo ubwayo yishyiriyeho umukono, ikubahiriza uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, guterana n’abandi, gukoranira hamwe n’abandi mu mahoro, kugira imyizerere y’idini n’ubundi burenganzira bw’abantu bari mu madini afite abayoboke bake, kandi ikareba ko abantu bose bahabwa ubutabera bukwiriye.”

Ntituzi niba u Burusiya buzagira icyo bukora bukubahiriza uburenganzira mu by’idini, bitewe n’uko umuryango mpuzamahanga wabunenze. Ariko tuzi ko Yehova azakomeza gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya, bakihangana kandi bakagira ubutwari kugeza igihe ubutabera nyakuri buzaganza.—Zaburi 10:18.