Soma ibirimo

10 GASHYANTARE 2021
U BURUSIYA

Abayobozi b’u Burusiya bigabije amazu 15 y’Abahamya bo mu mugi wa Moscow

Abayobozi b’u Burusiya bigabije amazu 15 y’Abahamya bo mu mugi wa Moscow

Mu gitondo cyo ku itariki ya 10 Gashyantare 2021, abayobozi b’u Burusiya bigabije amazu agera kuri 15 y’abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Moscow no mu gace kahakikije. Icyo gikorwa cyakozwe n’abaporisi bo muri uwo mugi na porisi y’igihugu, bari kumwe n’abasirikare b’u Burusiya bo mu rwego rushinzwe ubutasi. Abaporisi bajyanye abavandimwe benshi bajya kubahata ibibazo. Hafashwe Abahamya batatu barafungwa.

Dukomeje gusengera abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya. Tuzi ko Yehova azabaha imbaraga zo gukomeza kwihanganira ibitotezo bahura na byo.—1 Petero 5:10.