Soma ibirimo

Umuvandimwe Andrzej Oniszczuk mu rukiko, ubwo rwasuzumaga igihe azamara afunzwe

9 KANAMA 2019
U BURUSIYA

Agiye kumara umwaka afungiwe ahantu ha wenyine!

Agiye kumara umwaka afungiwe ahantu ha wenyine!

Umuvandimwe wacu Andrzej Oniszczuk, ukomoka muri Polonye afungiwe by’agateganyo mu Burusiya kuva ku itariki ya 9 Ukwakira 2018, ubwo yafatwaga n’inzego z’umutekano. Aherutse kongererwa igihe azamara muri gereza, ku nshuro ya gatanu. Biteganyijwe ko icyo gihe kizarangira ku itariki ya 2 Ukwakira, habura iminsi mike ngo yuzuze umwaka afunzwe.

Andrzej, mbere y’uko afatwa, ari kumwe n’umugore we Anna. Yamaze amezi icumi yose atemerewe kumusura aho afungiwe

Icyo gihe cyose gishize, umuvandimwe Andrzej yabaga afungiwe ahantu ha wenyine, kandi atemerewe kuryama hagati ya 6:00 na 9:00 za mu gitondo. Yemerewe koga amazi ashyushye inshuro imwe gusa mu cyumweru, mu gihe k’iminota 15. Umugore we witwa Anna, yamaze amezi icumi yose atemerewe kumusura aho afungiwe. Bandikiranaga bakoresheje interineti gusa. Yasabye kenshi ko yakwemererwa gusura umugabo we, ariko bakamwangira.

Mu nkuru yabanjirije iyi, twababwiye ko Andrzej yafashwe igihe abaporisi bo mu gace k’iwabo n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe bipfutse mu maso bagabaga igitero iwe, no mu zindi ngo 18 zo mu gace ka Kirov. Yahise akorerwa dosiye, igaragaza ko akurikiranweho icyaha cyo kuririmba indirimbo z’Imana no gusoma ibitabo byo mu rwego rw’idini.

Hari abandi Bahamya bane bo mu gace ka Kirov (Maksim Khalturin w’imyaka 44, Vladimir Korobeynikov w’imyaka 66, Andrey Suvorkov w’imyaka 26, na Evgeniy Suvorkov w’imyaka 41) bafashwe mu mwaka ushize, bafungwa by’agateganyo. Bamaze igihe bafungishijwe ijisho. Urubanza rwa Andrzej n’iz’abo bagenzi be bane, zagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Muri uyu mwaka, abategetsi b’u Burusiya bakoreye dosiye abandi Bahamya barindwi bo mu gace ka Kirov; umukuru muri bo ni Yevgeniy Udintsev, ufite imyaka 70. Kugeza ubu, Abahamya ba Yehova 12 bo mu gace ka Kirov ni bo bakurikiranweho ibyaha, bazira gukora ibikorwa byo mu rwego rw’idini.

Kumva inkuru z’abo bavandimwe bacu bafunzwe, bituma twibuka amagambo yo mu Baheburayo 13:3, agira ati: “Mujye muzirikana abari mu mazu y’imbohe, mbese nk’aho mubohanywe na bo, n’abagirirwa nabi, kuko namwe ubwanyu mukiri mu mubiri.”