Soma ibirimo

Komite y’Abaminisitiri y’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi igenzura uko imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yubahirizwa

21 UKUBOZA 2022
U BURUSIYA

Akanama k’Ibihugu by’i Burayi karasaba u Burusiya gukuraho icyemezo cyo guca Abahamya ba Yehova

Akanama k’Ibihugu by’i Burayi karasaba u Burusiya gukuraho icyemezo cyo guca Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, Umunyamabanga Mukuru w’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, isaba igihugu cy’u Burusiya kubahiriza imyanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruherutse gufata. Imwe muri yo ni nk’umwanzuro w’ingenzi wafashwe muri Kamena 2022 wemeza ko icyemezo u Burusiya bwafashe cyo guca Abahamya ba Yehova kidahuje n’amategeko. a

Iyo baruwa yibutsaga u Burusiya ko nubwo butakiri mu Kanama k’Ibihugu by’i Burayi kuva muri Werurwe 2022, butegetswe kubahiriza imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yafashwe mbere y’itariki ya 16 Nzeri 2022. Nanone, gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko bizakomeza gukurikiranwa na Komite y’Abaminisitiri y’Akanama k’Ibihugu by’i Burayi.

Kuva aho umwanzuro wo muri Kamena 2022 ufatiwe, iyo Komite yasabye igihugu cy’u Burusiya gusubira ku mwanzuro Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu rwafashe mu mwaka wa 2017 wo guhagarika ibikorwa by’idini ry’Abahamya ba Yehova. Nanone iyo Komite yasabye igihugu cy’u Burusiya gusubiramo itegeko rikumira ubutagondwa rivuga ko Abahamya ba Yehova ari umuryango w’intagondwa . . . ; guhagarika amaperereza hamwe n’ibirego barega Abahamya ba Yehova no gufungura abafunzwe bose, bagasesa imanza zose baciriwe kandi bakabasubiza imitungo yabo yose yafatiriwe na leta cyangwa bakabaha ingurane yayo. b

Kugeza ubu, hari abavandimwe na bashiki bacu barenga 660 baciriwe imanza, babaziza ko bakora ibikorwa bihuje n’imyizerere yabo mu mahoro. Hari abarenga 360 bafunzwe, hakaba hari 114 muri bo, ubu bakiri muri gereza cyangwa bakaba bafunzwe by’agateganyo.

Abavandimwe na bashiki barenga 450 bashyizwe ku rutonde rw’abantu b’intagondwa n’ibyihebe rwakozwe na leta y’u Burusiya, ibyo bikaba bituma bo n’abagize imiryango yabo bahura n’ibibazo bikomeye. Urwo rutonde abantu benshi bashobora kurubona kandi gushyirwa kuri urwo rutonde bituma abandi baturage babagirira urwikekwe ibyo bikaba byaratumye abenshi batabona akazi. Ibindi bibazo bahura na byo ni nko kubafungira konti za banki, kubona ubwishingizi, kugurisha imitungo, gukora ibikorwa by’ubucuruzi, guhabwa umurage bafitiye uburenganzira ndetse no kugura simukadi ya telefone.

Twishimira cyane ko Akanama k’Ibihugu by’i Burayi gakomeje gusaba ko abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bahabwa ubutabera. Hagati aho, Abahamya ba Yehova bo ku isi hose bakomeje guterwa inkunga na raporo umuryango wacu usohora buri gihe ku rubuga rwa jw.org zivuga uburyo abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bakomeje kurangwa n’ukwizera, ubutwari n’ibyishimo, ibyo bikaba bihesha ikuzo Yehova.—Abafilipi 1:12-14.

a Reba paragarafu ya gatatu n’iya gatanu z’umwanzuro H46-33 Abahamya ba Yehova b’i Moscou n’abandi (Ibaruwa No. 302/02) na Krupko n’abandi (Ibaruwa No. 26587/07) baregamo Leta y’u Burusiya.

b Reba paragarafu ya kane y’umwanzuro H46-33 Abahamya ba Yehova b’i Moscou n’abandi (Ibaruwa No. 302/02) na Krupko n’abandi (Ibaruwa No. 26587/07) baregamo Leta y’u Burusiya.