Soma ibirimo

Igihe umuvandimwe Aleksandr Parkov yahuraga n’umugore we Galina, nyuma yo gufungurwa

13 KANAMA 2024
U BURUSIYA

Aleksandr Parkov wo mu Burusiya yarafunguwe

Aleksandr Parkov wo mu Burusiya yarafunguwe

Ku itariki ya 9 Kanama 2024, umuvandimwe Aleksandr Parkov wari ufungiwe mu Burusiya yarafunguwe. Ku itariki ya 29 Nyakanga 2021 ni bwo yari yahamijwe icyaha kandi akatirwa imyaka itandatu n’igice. Ubu igihano cye cyararangiye kubera ko yari yarabanje gufungwa mbere y’uko akatirwa.

Aleksandr n’umugore we Galina Parkova bamaze imyaka irenga itanu batari kumwe. Muri icyo gihe, Galina na we yari mu rundi rubanza kandi icyo gihe yakatiwe imyaka ibiri n’amezi atatu y’igifungo gisubitse. Ibyo kandi byatumye atakaza akazi.

Ariko igihe Aleksandr yari afunzwe yemerewe kuvugana n’umugore we bakoresheje telefone n’amabaruwa. Galina yavuze ukuntu umugabo we yamuteraga inkunga igihe bari bahanganye n’ibibazo agira ati: “Yakundaga kunyibutsa ko nta kintu kigomba kudutera ubwoba igihe cyose Yehova ari kumwe natwe.”

Twizeye ko Yehova azakomeza guha imigisha Aleksandr na Galina igihe cyose bazakomeza kumusenga bafatanyije. Nanone tuzakomeza ‘kuba maso maze dusenge dushyizeho umwete’ dusabira abavandimwe bacu duhuje ukwizera bafunzwe.—1 Petero 4:7.