Soma ibirimo

Uhereye ibumoso ugana iburyo, hejuru: Aleksey Budenchuk, Dennis Christensen, Gennadiy German na Roman Gridasov. Hasi: Vadim Kutsenko, Feliks Makhammadiyev na Aleksey Miretskiy

6 UGUSHYINGO 2020
U BURUSIYA

Amahanga akomeje kwamagana u Burusiya kuko butoteza Abahamya ba Yehova

Amahanga akomeje kwamagana u Burusiya kuko butoteza Abahamya ba Yehova

“Ibyo ni akarengane kandi birababaje cyane.”—Gayle Manchin, umuyobozi wa Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika.

Abayobozi b’i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kwamagana u Burusiya kuko butoteza Abahamya ba Yehova.

Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika

Ku itariki ya 27 Ukwakira 2020, umuyobozi w’iyo komisiyo witwa Gayle Manchin yaravuze ati: “Twababajwe n’ibyo u Burusiya bwakoreye Dennis Christensen. Biragaragara ko leta yanga uwo mugabo w’umunyamahoro imuziza gukora ibikorwa by’idini rye. Aho kugira ngo leta imugirire imbabazi, imufata nk’umugizi wa nabi ruharwa. Ibyo ni akarengane kandi birababaje cyane.”

Uwo muyobozi yashyigikiye Christensen binyuze mu bikorwa by’ishami ry’iyo komisiyo rishinzwe kurenganura abafunzwe bazira kuyoborwa n’umutimanama wabo. Nanone iyo komisiyo yamaganye inshuro nyinshi ikemezo cyo gukatira Christensen igifungo k’imyaka itandatu.

Mu ibaruwa umuyobozi w’iyo komisiyo yanditse, yongeye gutsindagiriza ko adashyigikiye umwanzuro w’u Burusiya wo kwanga gufungura Christensen atarangije igihano. Iyo komisiyo ivuga ko “igihe yari agiye gufungurwa ku itariki ya 23 Kamena [2020], uwo mwanzuro wahise useswa n’umushinjacyaha. Aho kugira ngo Christensen afungurwe, yashyizwe muri kasho mbi cyane, idafite umwuka uhagije bamubeshyera ko yarenze ku mategeko ya gereza.”

Ibaruwa ya Komisiyo mpuzamahanga yita ku burenganzira mu by’idini yo muri Amerika, isoza ivuga kuri raporo yayo ngarukamwaka yo muri 2020. Iyo raporo yamagana abayobozi b’u Burusiya kuko batubahiriza uburenganzira mu by’idini kandi igasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika gufatira ibihano icyo gihugu, ikemeza ko “ari igihugu gifite ibibazo byihariye.”

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu

Abayobozi umunani batoranyijwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Kita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu bandikiye ibaruwa abayobozi bahagarariye u Burusiya muri uwo muryango. Muri iyo baruwa bavuze ko “bamaganye ikemezo cy’u Burusiya cyo gutoteza Abahamya ba Yehova, gufunga ibiro byabo biri mu mugi wa Petersbourg no guhagarika imiryango 395 ihagarariye Abahamya mu rwego rw’amategeko muri icyo gihugu.” Nanone abo bayobozi banenze u Burusiya kuba butemera ibyo imiryango mpuzamahanga ibusaba, ngo bureke gutoteza Abahamya ba Yehova.

Nanone abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko u Burusiya bushyiraho amategeko akagatiza “agamije kubuza Abahamya ba Yehova gukora ibikorwa byose by’idini, kubatera ubwoba, kubavutsa uburenganzira bwabo nk’igihe abaporisi bigabiza ingo zabo, bamwe muri bo bakajya kubahata ibibazo, abandi bakabahamya ibyaha kandi bakabafunga.”

Abo bayobozi batsindangirije ko “uburenganzira Abahamya ba Yehova bafite bwo gukora ibikorwa byabo by’idini bushingiye ku ngingo ya 18 (1) yo mu Masezerano Mpuzamahanga agenga Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu n’ubwa Poritiki.” Ubwo rero, basaba abayobozi b’u Burusiya kongera gusuzuma niba itegeko ryashyizweho muri 2002, rigamije kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa ritabangamira uburenganzira bwite bwa muntu, urugero nk’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza, kuyoborwa n’umutimanama n’uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka.”

Muri iyo baruwa havuzwemo ibikorwa bibabaje bikorerwa Abahamya bagenzi bacu. Urugero, ivuga inkuru y’Abahamya batanu bo mu mugi wa Saratov bakubiswe ku itariki ya 6 Gashyantare 2020. Iyo baruwa yakomeje igira iti: “Akenshi Abahamya ba Yehova bafunzwe, bafungirwa ahantu habi, bagafatwa nabi kandi bagakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bazira imyizerere yabo.”

Nanone muri iyo baruwa bongeye kugaruka ku bikorwa bibabaje abayobozi b’u Burusiya bakoreye Vadim Kutsenko ku itariki ya 10 Gashyantare 2020. Icyakora abo bayobozi bahakanye ko bakoreye Kutsenko ibikorwa by’iyicarubozo. Ariko abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye ntibemeye iby’u Burusiya bwavuze, kandi bakomeje “guhangayikishwa n’ibikorwa byo gutoteza Abahamya ba Yehova bikorwa hirya no hino mu gihugu bazira ko ibikorwa byabo by’idini bifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko.”

Komite ishinzwe kureba ko imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yubahirizwa

Kuva u Burusiya bwahagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova kandi bagatangira gutotezwa mu mwaka wa 2017, Komite ishinzwe kureba ko imyanzuro yafashwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yubahirizwa, yakomeje kugenzura niba icyo gihugu cyubahiriza imyanzuro yafashwe n’urwo rukiko, kubera ko kitubahiriza uburenganzira bw’Abahamya. a Ni yo mpamvu ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, iyo komite yafashe umwanzuro uvuga ko “ihangayikishijwe no kuba ibikorwa by’Abahamya byarahagaritswe mu mwaka wa 2017 n’ingaruka zikomeje kubageraho, urugero nko gufatwa, gutotezwa no gufungwa bazira gukora ibikorwa byabo by’idini.”

Mu rwego rwo kurwanya ako karengane, iyo komite yasabye u Burusiya kongera gusuzuma itegeko rigamije kurwanya ubutagondwa kuko ari ryo yashingiyeho ihagarika ibikorwa by’Abahamya ba Yehova no kubakurikirana mu nkiko.” Nanone yasabye u Burusiya kongera kwemera ko Abahamya bakomeza ibikorwa byabo no kureka gukurikirana mu nkiko Abahamya bafunzwe bazira gusenga Imana.” Mu mwaka wa 2021 iyo komite izongera gusuzuma niba u Burusiya bwarubahirije ibyo bwasabwe.

Kuva mu mwaka wa 2017, Abahamya basaga 400 bo mu Burusiya no muri Crimée bashinjwe gukora ibikorwa by’ubutagondwa. Abahamya basaga 210 bo mu migi isaga 70 yo mu Burusiya barafunzwe.

Dukomeje gusenga “Yehova Imana yacu” dusabira abavandimwe na bashiki bacu kugira ngo bakomeze kwihanganira ibyo bigeragezo bahura na byo.—Zaburi 20:2, 7.